Ikipe ya Brazil yakubitiwe ahengerwa inzega, Neymar afata umwanzuro mushya
Rutahizamu wa Norway, Erling Braut Haaland, yanditse amateka mashya ayifasha kugera muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi bwa mbere, nyuma yo gutsinda ibitego bibiri byahesheje igihugu cye intsinzi ya 2-1 imbere ya Brazil, ikipe ifite ibikombe bitanu by’Isi.
Uyu mukino wabereye kuri MetLife Stadium muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, warangiye Haaland abaye intwari ya Norway nyuma yo gufungura amazamu ku munota wa 79 n’umutwe, mbere yo kongeramo ikindi gitego ku munota wa 90 ku ishoti rikomeye yateye Alison Becker abura aho rihuze, ahita azimya burundu icyizere cya Brazil cyo gukomeza irushanwa.
Nubwo Neymar yatsinze penaliti mu minota y’inyongera, byabaye iby’ihumure gusa kuko Brazil yananiwe kwishyura ngo yongere guhatana.
Neymar Jr yatsinze iyi penaliti nyuma y’indi yo mu gice cya mbere iba yanatumye bayobora umukino yahushijwe na Bruno Guimaraes ku ikosa ryakorewe Cunha.
Iyi ntsinzi yahise yinjiza Norway muri 1/4 cy’irangiza ry’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere mu mateka yayo. Mbere y’ibi, iyi kipe y’i Oslo yari itarigeze itsinda umukino uwo ari wo wose wo gukuranwamo, aho amahirwe ya hafi yari yabonye ari mu 1998, isezererwa n’u Butaliyani muri 1/8.
Ku ruhande rwa Brazil, ni ihurizo rikomeye kuko ibaye inshuro ya mbere kuva mu 1990 inaniriwe kugera muri 1/4 cy’iri rushanwa, ibintu byahagaritse inzozi zayo zo kwegukana Igikombe cy’Isi cya gatandatu.
Haaland kandi yakomeje guhatanira inkweto ya zahabu, kuko amaze gutsinda ibitego birindwi, anganya na Lionel Messi ndetse na Kylian Mbappé ku rutonde rw’abamaze gutsinda byinshi muri iri rushanwa.
Nyuma yo kwandika aya mateka, Norway itegereje kuzahura n’irava hagati y’u Bwongereza na Mexique muri 1/4 cy’irangiza


