AmakuruImyidagaduroUrukundo

Zari yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Diamond

Zari yatangaje ko  icyamamare muri filimi za Tanzania Wema Sepetu ari imwe mu mpamvu za mbere  zatumye afata icyemezo gikomeye  cyo  gutandukana na Diamond.Ku italiki ya 19 Mutarama 2018 hasakaye amafoto ya Diamond na Wema Sepetu bahuje urugwiro ubwo bahuriraga m’ubukwe bumwe bwaberaga mugace kamwe ko muri Tanzania.

Kubera ayo mafoto Zari yari amaze kubona, ubwo diamond yitabiraga ubukwe bumwe azaguhuriramo na Diamond, Wema Sepetu n’ubwuzu bwinshi anjya gusanganira Diamond yashatse kumusoma ariko diamond asa nuhunga iminwa y’uyu mukobwa gusa uburyo ayo mafoto yagaragaraga bari bishimanye bahuje urugwiro bidasanzwe nibyo byazamuye umujinya wa Zari ahitamo  gufata icyemezo gutandukana na Diamond.

Mu kiganiro  uyu mugore Zari yagiranye na radiyo mpuzamahanga ya BBC ishami r ry’igiswayire yavuze byinshi ku mubano we na Diamond Platnumz avuga ko gutandukana kwabo byatewe n’amashusho yakwiriye hanze uyu mugabo ari kumwe na Wema Sepetu bagaragara nkabishimanye cyane. Zari yavuze ko hashize ibyumweru bitatu abonye ayo mafoto ya Diamond ari kumwe na Wema seputu banabanyeho mbere ye  yahisemo gufata icyemezo cyo kureka uy’umugabo agakora ibyo ashaka.

Zari yavuze ko yari yaratangiye kubabarira Diamond nyumayo kwemera amakosa yakoze yo kubyara hanze akabyarana Hamisa Mobeto, Zari yacishije make asa nubabariye umugabo we gusa nyuma yo kubona ariya mafoto  Diamond na Wema bahuje urugwiro byaramubabaje cyane bizamura n’utundi tubazo twose yahuye natwo akimara kubana na Diamond ahitamo kureka uyumugabo k’ umunsi w’abakundanye.

Zari yatandukanye na Diamond Platnmuz ku italiki ya 14 Gashyantare ku munsi ufatwa nku wabakundanye, ibintu byatunguye benshi cyane dore batari biteze ibyitandukana ry’ibi byamamare bya Tanzania. Gusa Zari agitangaza ayamakuru y’itandukana rye na Diamond yavuze ko Diamond  ari umushirashuzi cyane ko amuretse mu rwego rwo kurengera inyungu ze no gusigasira imibereho ye n’ishema bye yari asanganywe.

Dore amafoto yashenguye umutima wa Zari bituma atandukana na Diamond Platnumz.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger