Amakuru ashushyePolitiki

Ikimenyane cyica nka ‘Bwaki’ , iyo wakimenyereye nacyo kiragwingiza : Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko ikimenyane ari kimwe mu bikomeje kudindiza iyihutishwa ry’umurimo no gukemura ibibazo bikomeje gukoma mu nkokora igihugu birimo umwanda na bwaki ikomeje gukurura ukugwingira kw’abana bakiri bato dore ko hari na bamwe bapfa bazize imirire mibi.

Ibi yabitangarije mu mwiherero uri guhuza  abayobozi bakuru b’igihugu, abo mu nzego z’abikorera n’abandi batandukanye i Gabiro.

Perezida Kagame yavuze ko uyu mwiherero ubaye ku nshuro ya 15 umaze kuba umuco wo kwisuzuma, wo gusuzuma ibyo bakora nk’abayobozi niba bijyana ku buryo bwuzuye n’ibyo byifuzwa gukorwamo. Yavuze ko ari umwanya wo guhindura ibigomba guhinduka.

Yakomeje agira ati: “Ni umuco wo gushakisha ibigomba gukorwa kugirango ibintu bihinduke, ibitagendaga neza bigende neza, ibyagendaga neza turusheho kubikora neza. Ni umwanya wo kwibaza impamvu hari ibitagenda kandi tumaze kubiganiraho inshuro nyinshi, uyu ni Umwiherero w’Abayobozi. Abayobozi bafatanyije n’abo bakorana baha igihugu icyerekezo”

Perezida Kagame wagarutse cyane ku bana bakomeje kurwara bwacyi bitewe n’imirire mibi yavuze ko atumva uburyo iyi ngingo yagakwiye kuba imaze imyaka 15 igarukwaho buri mwaka ariko kugeza ubu bikaba bitarakemuka.

Ubwo Perezida Kagame yari abajije niba nta gisubizo cyatangwa kuri iyi ngingo na Minisitiriri w’Ububanyi n’Amahanga n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ari nawe ukunze kujya hirya no hino mu bihugu uko abona bo bakemura ibibazo byayo kandi bakagera ku ntego baba barihaye. Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Mu mahanga aho ibintu bigenda neza hari ikintu cya Accountability twebwe nibaza ko hagati yacu turabemberezanya cyane (ntabwo dukeburana), ahandi kutuzuza inshingano no kwangiza akazi ka leta bivamo ingaruka zikomeye cyane”

Perezida Kagame yahise agira ati “ Mugira ikimenyane narabibonye, maze ikimenyane kica nka bwacyi iyo wakimenyereye nacyo kiragwingiza (….), Ikimenyane, ikivandimwe, ubucuti… iyo byagiye mu mirimo byose birwara bwacyi, ikimenyane cyica nka bwacyi”

Ku cyo kutuzuza Inshingano, Perezida Kagame yavuze ko hari abayobozi bakora neza ariko hari n’abatumva kugeza ubwo kuri ubu haba hashize imyaka 15 ibintu bimwe bisubirwamo ariko bitarakosoka.

Yagize ati “Kutuzuza inshingano birwaza bwacyi ukajya usanga abantu bazima nk’uko tubafite hari abazima ariko abandi bari ku rwego ruri hejuru, ntabwo ari umuntu umwe, abo turwana nabo ariko ni abandi bashya baza umubare ukagabanuka ukabibona, ntabwo numva icyo twaba dukora…Ariko turabivuze bihagije, imyaka 15 abantu basubiramo ibintu bimwe haba hari ikibazo kigomba gukemurwa byanze bikunze”

Yavuze ko muri byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze kwihuta mu iterambere hari ukurwana n’ibibazo by’umutekano, aho yakomoje kuri bamwe birirwa baharabika u Rwanda. Ati “Abashaka gusakuza bahungabanya umutekano w’igihugu (…), Wamara imyaka 10, 20…. Niba udafite amaso yo kubona ko abifuriza nabi u Rwanda ntacyo bageraho, nyine ni uko hari ibyo batabona neza”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rurimo ruratera imbere ruragenda rubona uburyo budasanzwe ari nako muri ubwo bushobozi turushaho kugenda tugera kuri byinshi biba bidahari ariko nta kwirata kuko iyo hajemo kwirata bigusubiza inyuma”

Perezida Kagame yavuze ko hagikenewe impinduka hakabaho bimwe bihinduka kurusha guhora bisubirwamo mu buryo butagira iherezo kugira ngo hagerwe kuri iryo terambere u Rwanda rwifuza.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger