Amakuru ashushye

Young Grace yandagaje uwavugaga ko hari umusore ukina filime bakundanaga wamwihakanye

Abayizera Grace wamenyekanye cyane nka Young Grace mu muziki wa hano mu Rwanda yiyamye bikomeye igitangazamakuru cya hano mu Rwanda cyavugaga ko Njuga umenyerewe cyane muri Filime nyarwanda yamwihakanye kandi nyamara bakundana.

Iki kinyamakuru tutavuga izina kubera ubucuruzi bwacyo , cyari cyanditse kivuga ko Ngabo Leo wamenyekanye nka Njuga mu buhanzi ndetse na Kadogo muri Filime ya Seburikoko yamaganiye kure umuhanzikazi Young Grace wagiye avuga ko bari mu rukundo ndetse akaba ngo yari yanabatangarije ko Young Grace yaba yarakoze ibi kugira ngo avugwe abone uko yajya muri Guma Guma kuko yakurikiranye amakuru agasanga Young Grace ariwe wisabiye itangazamakuru ko ryatangaza ko bakundana.

Young Grace rero akimara kubona iyo nkuru yababajwe n’uko uyu munyamakuru yamwanditseho avuga ko umusore wamenyekanye muri filime nyarwanda yamwamaganiye kure kubera kuvuga ko bakundana kandi nyamara Young Grace yaravuganye n’uyu munyamakuru maze akamuhamiriza ko atigeze avuga ko bakundana kandi ko batanakundana.

Abicishije kuri Instagram, Young Grace yagize ati: ” Wowe wanditse iyi nkuru ndakugaye kadi ndagusetse pee!kandi sinatinya kuvuga ko uri n’umuswa cyane ndetse nibyo ukora utabikora kinyamwuga! Icya mbere ejo warampamagaye umbaza niba koko ndi mu rukundo na Njuga ndaguhakanira nkubwira ko ntakundana nuwo Njuga ndetse nkubwira ko ntanundi mubano wihariye dufitanye! Nuko rero urihundagaje urenze kubyo nkubwiye nka nyirubwite uhimbye inkuru yawe noneho ihamya ko ngo nakwibwiriye ko nkundana nawe uri n’umuswa 100% icyo nicyo nashingiraho mbikwita!.”

Uyu muhanzi akomeza avuga ko anafite ubutumwa bugufi [Message] bandikiranye  basa naho umunyamakuru atishimiye igisubizo Young Grace yari amuhaye.

Yagize ati :”Na message ndazifite aho nakwandikiye nkwiyama aho wambwiraga ngo nzamenya gusubiza ryari!?nonese wagiraga ngo ngusubize ibitaribyo!? Icyo gihe niba aricyo washakaga ntiwarukwiriye kumpamagara nubundi wari kwandika amateshwa yawe utambajije kuko nubundi ntiwanditse ibyo nagusubije […. ] hanyuma rero reka ngukosore niba utarigeze unakurikirana ibijyanye nirushanwa rya Primus guma guma ntabwo hajyamo uwakundanye n’abasore benshi nkuko wanditse ngo nabitangaje kugira ngo ntorwe muri guma guma uribeshya cyane kuko ari uwirata ibikorwa, mfite byinshi narata nakoze kadi byantambutsa nkuko ubivuga.”

Aha rero niho Young Grace yahereye avuga ko afite ibikorwa byamujyana muri Guma Guma agira ati :” Mfite album 2, nibindi byinshi byagenderwaho bitari ubwo busutwa bwawe rero ku rundi ruhande reka ngusubirize mu ruhame sinkundana nuwo Njuga ,simukunda ,kandi ntanubwo rwose ari umuhungu w’inzozi zanjye uretse kuba ari inshuti isanzwe kandi nabwo itari mu nshuti zanjye za hafi, ikindi ntanubwo ari mu bashinzwe gutoranya abahanzi bakoze kuko ntabunararibonye abifitiye ikindi simpamya ko nawe ibyo wamuvuzeho ariwe wabivuze kuko uko wampimbiye nawe wamuhimbira ntawamenya .”

Uyu muhanzikazi uvuka i Rubavu yasoje abwira uyu munyamakuru ko  bubatse izina bibagoye rero ngo nta mpamvu yo kuza arikiniraho ibyo yise amabigibigi [Umukino w’abana] ndetse anamubwira ko ashatse yajya ku murega.

Yagize ati :”Nsoza nakubwira ko mbishatse nanakurega ugahanirwa iryo kosa gusa icyo ugomba kumenya ni uko izina Young Grace rishinganishije kandi nta ntwaro yacuriwe kundwanya izagira icyo intwara mw’izina rya Yesu! Twubatse amazina yacu bituruhije kandi biduhenze none wowe uraza urikiniraho ibyo nakwita amabigibigi.” Aha Young Grace yasoje abwira uyu munyamakuru ko ari umuhungu w’imbwakazi cyangwa se indaya aho yabyanditse mu cyongereza ko ari “Son of Beach”

Primus Guma Guma Super Star yabaye urwitwazo muri iyi nkuru ya Young Grace na Juga igiye kuba ku nshuro yayo ya 8 ndetse muzaherutse hari iyo Young Grace yagiyemo.

Njuga uvugwaho gukundana na Young Grace

Byagenze gute kugira ngo Young Grace na Njuga bavuge ko bari mu rukundo?

Iyi nkuru yaje kuvugwa biturutse ku mafoto yagiye hanze Young Grace ari kumwe na Njuga barimo kubyina indirimbo ya Buravan.

Njuga yatangarije iki kinyamakuru uko byagenze yagize a ti :” Amashusho yagiye hanze ndi kumwe na Young Grace twari turi kumva indirimbo ya Yvan Buravan kubera ko mukunda ntangira kuyibyina bihurirana nuko na Young Grace akunda iyo ndirimbo turibyinira naho amafoto yo yagiye hanze turi kumwe Young Grace yari yaje aho twari turi gufatira amashusho ya Filime ya Seburikoko turifotozanya bisanzwe.”

Young Grace yavuze ko bamubeshyera atigeze avuga ko akundana na Njuga

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger