AmakuruMu mashusho

Ababyeyi bambara impenure, basa n’abaraga abana babo imico mibi.

Kwambara impenure cyangwa imyenda migufi cyane, ntibiri mu nkumi n’abakiri bato gusa, ahubwo no mu babyeyi birimo, nubwo ari uburenganzira bw’umuntu kwambara uko ashaka, ariko ntawabishima ngo avuge ko batanga umuco mwiza ku bana.

Bikunze kuvugwa cyane ko imyambarire igaragaza ibice by’ibanga ku bagore, ari kimwe mu bikurura ingeso mbi haba ku babyambara netse no ku bo badahuje igitsina(abagabo) kuko bibatera irari aknshi riganisha ku busambanyi.

Iyo ubajije umugore cyangwa umukobwa wambaye imyenda imugaragaza uko ateye, usanga kenshi asubiza ko we yumva ntacyo bimutwaye, ko ndetse ari uburenganzira bwe. Ikibazo gihari nuko abamubona yambaye atyo, bo bashobora kumufata ukundi, ndetse bakaba banamwitiranya na ba bandi bicuruza (Indaya).

Mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, usanga hari amategeko ahana abagore n’abakobwa bambara imyambaro nk’iyo ibambika ubusa, ariko ino ho ntibirahagera, buri wese afite uburenganzira bwo kwambara uko abyumva. Ikibazo kibaba gisigaye cyane ku bana bafite ba nyina bamabara gutyo, kuko ibyago byinshi ari uko nabo bazakurana imyumvire n’imico nk’iyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger