Uncategorized

Undi munyamuziki wo muri Uganda yapfuye

Ibyari ibyishimo mu gitaramo cyaberaga i Mubende muri Uganda byahindutse amarira n’agahinda ubwo umwe mu basore bavangaga umuziki yaguye hasi mu buryo butunguranye agahita ashiramo umwuka.

Ibi byabereye mu gitaramo cyateguwe mu kabyiniro mu Mujyi wa Mubende muri Uganda mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 8 Werurwe 2018.

Dj uzwi cyane mu Karere ka Mubende witwa Gonzaga Lubwama yapfiriye imbere y’abafana ubwo yari mu kazi ko kubasusurutsa ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore kuri uyu Kane tariki ya 8 Werurwe 2018 nkuko ikinyamakuru  Chimplyf.com dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Gonzaga Lubwama w’imyaka 19, yapfuye azize urupfu rutunguranye. Chimplyf.com itangaza ko yapfiriye mu kabari k’umucuruzi ukomeye witwa Chrystom Wamala uri mu bakomeye muri Mubende.

Polisi yo muri aka gace yatangaje ko Dj Gonzaga yageze muri aka kabyiniro mu masaha asatira saa saba z’igicuku ariko ngo mbere yo gutangira akazi yabanje kubwira inshuti ze ko atamerewe neza.

Itangazo ryashyizwe hanze na Polisi rivuga ko uyu musore  nyuma yo kuvuga ko atameze neza yahawe intebe yo kuba yicayeho ndetse baza no kumushakira aho yaba aruhukiye muri aka kabyiniro nyuma nibwo basubiye kumureba basanga yamaze gushyiramo umwuka. “Nyakwigendera yageze muri aka kabyiniro hafi saa saba z’ijoro ariko yaje avuga ko atamerewe neza. Yahise yicara mu ntebe atangira kumererwa nabi nyuma yaje gupfa.”

Uyu musore amaze gupfa polisi ya Uganda muri aka gace yarahageze ikora iperereza ndetse umurambo wa nyakwigendera uhita ujyanwa mu bitaro bya Mityana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger