ImikinoImyidagaduro

Ykee Benda yasuye ikipe ya Arsenal-Video

Umuhanzi Ykee Benda wo muri Uganda yasuye ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza  ndetse anareba umukino wahuje iy’ikipe na Stoke City.

Ku ya  mbere Mata 2018 nibwo ikipe ya Arsenal itozwa n’umutoza Arsene Wenger yakiriye Stoke City kuri Emirates Stadium , Umuhanzi uri kumenyekana cyane muri Afurika y’iburasirazuba Ykee Benda yarebye uyu mukino Arsenal yatsinzemo Stoke City ibitego 3-0 muri shampiyona y’ Ubwongereza English Barclays Premier League.

Ykee Benda asanzwe ari umufana ukomeye wa Arsenal, mu mafoto n’amashusho yashyize hanze, yagaragaye ari kuri Stade ya Arsenal yishimye cyane dore ko yanazindutse akahagera mu ba mbere kugira ngo yirebere imbonankubone abakinnyi batandukanye b’ikipe ye afana barimo  Pierre-Emerick Aubameyang watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino, Alexandre Lacazette watsinze igitego cya gatatu , Ozil n’abandi.

Umunya-Uganda Ykee Benda wasuye iy’ikipe muri iy’iminsi ari kubarizwa mu Bwongereza mu biruhuko, asura Arsenal yari yambaye umupira wa Arsenal ndetse hananditseho izina rye mu mugongo na nimero 11 .

Reba ubwo Ykee Benda yarageze Emirates Stadium

Twitter
WhatsApp
FbMessenger