Amakuru ashushye

Bannyahe: Abaturage ntibashaka kwimukira mu nzu bubakiwe

Abatuye ahazwi nka Bannyahe mu gace ka Nyarutarama gaherereye mu karere ka Gasabo bakomeje kunangira imitima banga kuva mu kajagari batuyemo ngo bimukire mu nzu zijyanye n’ikerekezo bubakiwe n’akarere ka Gasabo.

Nk’uko ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo bwabitangaje, abangana na 90% by’aba baturage ngo ntibashaka kuva mu kajagari batuyemo ngo bimukire mu mazu akarere kabubakiye ku bufatanye n’abikorera.

Mu mpera z’iki cyumweru abayobozi batandukanye ku rwegorw’ igihugu bifatanyije n’umushoramari gutangiza umushinga uhuriweho na kompani z’ubwubatsi nka ‘Savannah Creek Development Company’,‘Gold Capital Investments’ ndetse n’indi yo muri Finland yitwa ‘Taaleri Africa’, wo kubaka inyubako zizimurirwamo abantu batuye mu kajagari muri Bannyahe.

Izi Kampani zifite umushinga wo kubaka inzu zigezweho, zijyanye n’ikerekezo ndetse n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali mu gace ubu kazwi nka Bannyahe, mu mushinga wa miliyari zirenga 47 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa kugira ngo zihubake zigomba kubanza kwimura abantu bose batuye byibura mu midugudu ya ya Kangondo I, Kangondo II, na Kibiraro I.

Ku bufatanye n’akarere ka Gasabo, abaturage bateganyirijwe kubakirwa inzu z’amagorofa bakaba ariho bimurirwa aho kubaha amafaranga.

Ni inyubako zishobora kwakira imiryango irenga igihumbi, zigiye kubakwa mu Busanza, mu Karere ka Kicukiro, zikazatwara miliyari zirenga 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umushoramari w’umunyarwanda Denis Karera yabwiye The Newtimes dukesha iyi nkuru ko izi nyubako zo mu Busanza biteganyijwe ko zizuzura mu Ukuboza kwa 2018.

Gusa, abaturage bagomba kuzazimukiramo bo ntibabyemera, kuko banze guhabwa inzu basaba ko bahabwa amafaranga bakazajya kwiyubakira ahandi.

Bamwe bavuga ko ubushobozi bwabo butabemerera gutura ahantu bahahira muri za ‘supermarket’, bagacana gazi, n’ubundi buzima buhenze kandi bamwe ngo bazatakaza akazi.

Gusa, nyuma yo guhabwa inyandiko z’agaciro kahawe imitungo yabo, havutse ikindi kibazo cy’uko inzu bazimurirwamo zifite agaciro karenze agaciro imitungo yabo yahawe, bityo ngo nibanazimukiramo bazaba bafite imyenda iremereye yo kwishyura rwiyemezamirimo.

Stephen Rwamurangwa, umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yabwiye The Newtimes ko kugeza ubu 90% by’abaturage bo muri Bannyahe badashaka kwimurirwa mu Busanza, mu gihe 10% gusa ngo aribo babyemeye.

N’ubwo abaturage bavuga ibi,  umushoramari wahawe isoko ryo kuzubaka avuga ko aba baturage bagomba kwemera izi nzu kuko kubaha amafaranga bituma bajya guhanga utundi tujagari ahandi, Agasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubyumvisha abaturage.

Itegeko ryerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange ryo mu 2015 ryemera kwimura abantu “bigamije gushyira mu bikorwa ibishushanyombonera by’imitunganyirize y’imikoreshereze y’ubutaka”.

Mu ngingo ya gatandatu rigira riti “Iyo ubwo bwumvikane butabaye, imihango ijyanye no kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange irakurikizwa bisabwe n’urwego rwimura n’uwatangije umushinga kandi hitabwa ku nyungu z’uwimurwa.”

Iri tegeko kandi ryemera ‘Uburyo bwo gutanga indishyi ikwiye itari amafaranga’, ariko nanone bigakorwa ku bwumvikane bw’uwimura n’uwimurwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger