AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yavuze icyatumye adasama inda ya Diamond Platnumuz n’abandi yakundanye nabo.

Wema Sepetu wabaye Miss Tanzania mu 2006, ndetse akaba n’umukinnyikazi wa filime ukomeye muri Tanzania, yashize avuga impamvu ituma atabona urubyaro kugeza ubu ari ikibazo cy’uburwayi afite mu myanya myibarukiro ye.

Wema Sepetu yagiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare bitandukanye bya hari muri Tanzania ariko bose bagatandukana nta mwana bafitanye abantu bamwe bagakeka ko uyu mukobwa yaba akuramo inda zaba basore bose bagiye bakundana.

Gusa kuri ubu inkuru ibabaje kuri Wema Seputu yari yaririnze gutangaza ni iyu uburwayi uyu mukobwa afite butuma adasama dore ko aganira n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania , Kisasi yavuze ko agiye gushyira ukuri hanze, agira ati “Reka mpite nshyira hanze ukuri abantu bamenye impamvu. Njye mfite uburwayi butuma udusabo tw’intanga ngore zanjye tumeneka bigatuma igihe habaye imibonano hataba uburumbuke.

Uyu mukobwa yagiye agarukwaho cyane mu minsi yashije ubwo abantu bamubonye ava mu bitaro by’inzobere zivura indwara z’abagore by’umwihariko izerekeye imyanya myibarukiro, icyo gihe muri Tanzania hahise hasakara amakuru yavugaga ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi  ariko ibi nabyo yabihakanye gusa yemera ko  yaba yaragiye mu Buhinde nanone kubera iki kibazo.

Yagize ati”Urabizi mu minsi ishize nari nagize ikibazo gikomeye cyane ku ruhande rw’inda ibyara, ibi byatumaga ntabasha kubyara mu gihe cyose nabigerageje, nyuma yo kwibagisha mu Buhinde naragarutse ariko ngira ikibazo simbashe guhumeka neza, ikindi aho bambaze hajemo uburwayi ndetse n’umuvuduko w’amaraso uragabanuka.”

Uyu mukobwa yavuze ko ibibazo yatewe  no kwibagisha birimo kutabasha guhumeka neza ndetse n’umuvuduko w’amaraso wagabanutse ngo ibi nibyo byatumye  ajya mu bitaro muri Tanzania mu minsi ishize, bitandukanye n’ibyavuzwe ko yari yagiye kwibagisha nyababyeyi.

Wema Sepetu yagiye avugwa murukundo n’ibyamamare bitandukanye mu gihugu cya Tanzania birimo Diamond Platnumuz, Idris Sultan, Calisah n’abandi ariko  kubera ikibazo cy’uburwayi bwanyababyeyi ye cyatumye atabasha kubona urubyaro kumunzi n’umwe bakundanye.

Wema Sepetu wigeze kuba Miss wa Tanzania mu 2018

Wema Sepetu yagiranye ibihe byiza na Diamond Platnumz nubwo baje gutandukana ari basigaye bakora byahafi
Twitter
WhatsApp
FbMessenger