AmakuruUtuntu Nutundi

Waruzi ko ISOMBE ar’ibiryo ikaba n’umuti ukomeye? Sobanukirwa

Isombe, usanga umurwayi ukirutse tuyimwondoza, umubyeyi wibarutse tukayimuha ngo ifasha kuyobora amashereka vuba, ndetse tunayigira ifunguro ry’ingenzi mu mafunguro.

Ese koko isombe ni ifunguro ry’ingenzi cyane?

Nibyo koko ni rimwe mu mafunguro afitiye umubiri wacu akamaro kandi akawurinda ndetse akawuvura zimwe mu ndwara.

Ni mu gihe kuko ibonekamo intungamubiri zinyuranye nka Vitamin A,, B zinyuranye, C n’imyunyungugu ndetse na za poroteyine.

Akamaro k’isombe ku buzima

  1. Gutuma umubiri ukora neza

Habonekamo vitamin B zinyuranye nka B9, B5, B1, B2 n’izindi, zose zikaba zizwiho gufasha mu mikorere y’umubiri aho zituma hakorwa imisemburo ituma umubiri ukora neza.

  1. Isoko y’ingufu

Za poroteyine zinyuranye ziri mu isombe hamwe na za amino acids bifatanyiriza hamwe mu kongerera ingufu umubiri. Zibikora zihindura ibinyasukari birimo bigahinduka ingufu umubiri ukeneye.

  1. Kuvura impiswi

Mu kuvura impiswi ntabwo hakoreshwa isombe ritetse ku buryo busanzwe ahubwo ritegurwa nk’umuti.

Icyo usabwa ni ugucanira nka litiro y’amazi. Noneho usekure ibibabi 10 by’isombe nibinoga neza ubishyire muri ya mazi yamaze kubira uhite ubibika ijoro ryose (wabikuye ku muriro ariko).

Mu gitondo umimine noneho unyweho akarahure ibisigaye ubibike. Bibikwa iminsi itarenze 3 ukajya unywa akarahure mu gitondo na nimugoroba.

  1. Kurwanya umuriro

Mu kuvura umuriro noneho ho ucanira garama 400 z’ibibabi muri litiro imwe y’amazi. Ubicanira udapfundikiye, ugacanira kugeza ubonye amazi asigaye ageze mu cya kabiri cy’ayo washyizemo.

Nyuma uramimina, ubundi byamara guhora ukanywa akarahure gato inshuro 2 cyangwa 3 umuriro uba wagiye.

  1. Kurwanya indwara zifata mu ngingo

Indwara zifata mu ngingo twavuga nka rubagimpamnde, goute, n’izindi ndwara zinyuranye zitera kubyimbirwa no kubabara mu ngingo.

Kuko isombe rikungahaye kuri Magnesium bigira akamaro mu kuvura izi ndwara.

Icyo usabwa hano ni ukuvanga nka garama 150 z’ibibabi by’isombe, umucyayicyayi uringaniye, akunyu gacye na garama 15 za tangawizi. Ubicanira muri litiro y’amazi kugeza hasigayemo amazi angana na kimwe cya kabiri cya litiro.

Buri gitondo ukajya unywaho akarahure gato, hehe no kongera gutaka.

Isombe ni ifunguro rifite akamaro kanyuranye ku buzima
  1. kuvura amaso atareba neza

Nkuko twabibonye ibonekamo Vitamin A, iyi ikaba izwiho kuba ingenzi mu gutuma tubasha kureba neza cyane cyane mu gihe bwije. Uretse rero kurya isombe ushobora no kuyicanira ugakamura ukajya unywa amazi yayo buri munsi.

Gusa hano ntitwabura kuvuga ko imyumbati yatewe mu butaka burimo cyanogen nyinshi ishobora ahubwo gutera ibibazo byo kureba ibicyezicyezi, niyo mpamvu mu kurya imyumbati usabwa kuyiteka igashya neza ngo cyanogen ishiremo.

  1. Kurwanya inzoka

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko isombe ifasha umubiri gusohora utuyoka tuba tuwurimo. Kuyirya kenshi uretse kukurinda kuzirwara binatuma izari zikurimo zisohoka

  1. Yongera appetit

Isombe uretse kandi kuba ifunguro rikundwa na benshi, inafasha mu kugarura appetit iyo wari wagize ikizibakanwa.

Ushobora no gukamura amazi nyuma yo kuyiteka noneho ukayavangamo tangawizi ukajya ubinywa buri gitondo ukibyuka.

  1. Ni nziza ku bagore batwite

Abagore batwite bakenera cyane vitamin B9 na C. izi vitamin zikaba zikenerwa cyane mu gihe inda ikiri ntoya. Zikaba rero ziboneka no mu isombe.

  1. Irwanya bwaki

Bwaki ni imwe mu ndwara ziterwa n’imirire mibi. Mu isombe habamo poroteyine izwi nka lysine ikaba nziza mu guhangana n’iki kibazo.

Rero mu gihe hai umuntu ugaragaweho no kugira ikibazo cy’imirire mibi, umuti wa mbere ni isombe rya buri munsi, gusa ukibuka kuriteka rigashya neza.

  1. Kongera ubudahangarwa

Mu isombe nkuko twabibonye harimo vitamin B9 na C izi zikaba ingenzi mu kongera ubudahangarwa. Vitamin C uburyo ibikoramo ni uko yinjira mu gatima ka mikorobi yaba virusi cyangwa bagiteri, nuko igatuma zipfa. Ndetse inafasha amagufa gukomera ndetse ikanasohora imyanda n’uburozi mu mubiri. Vitamin B9 yo ifasha mu ikorwa ry’uturemangingofatizo bityo bigafasha mu gukora ibirwanya kwihindagura kwa DNA.

Isombe irishwa ibindi byo kurya binyuranye, kandi mu kuyiteka ni ngombwa ngo ishye neza kandi ntuyipfundikira

Icyitonderwa

Nkuko twabibonye ubwo twavugaga ku byiza byo kurya imyumbati, isombe nayo ibonekamo uburozi bwa hydrocyanic acid bukaba bushobora no kubyara urupfu. Niyo mpamvu usabwa kuyiteka igashya neza kandi mu kuyiteka ukirinda kuyipfundikira.

Kuko yo ubwayo nta cyanga gihagije igira ni byiza kuyivangamo ibirungo binyuranye nk’ubunyobwa, inyama se, indagara cyangwa ibindi wabona byagufasha kumva iryoshye kurutaho.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger