AmakuruUburezi

Impamvu z’umuco no kwitwa ibishegabo mu bituma abakobwa batinya kwiga imibare

Nyuma y’ibyimweru bibiri byari bishize mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri hari kubera inama ku bijyanye na gahunda yo gushishikariza, abana b’abakobwa gukunda no kwiga imibare, bamwe mu bakurikiye ibi biganiro bavuze ko hari zimwe mu mpamvu zituma abakobwa batitabirira kwiga imibare kugera muri za kaminuza zirimo cyane cyane iz’umuco.

Professeur Kayoya Jean Bosco, wo mu gihugu cy’u Burundi ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro yavuze ko baje gusanga impamvu abakobwa badakomeza kwiga imibare n’amasiyanse kugeza muri za kaminuza, hari bamwe bagitsimbaraye ku myumvire ijyanye n’umuco, abandi bakagira imbogamizi zo kuba imiryango itabaha umwanya uhagije

Yagize ati: “Muri rusange umukobwa nawe arashoboye nta kintu umuhungu yakwiga ngo umuhungu kimunanire, ariko twaje gusanga bamwe mu bakobwa batinya kwiga imibare kubera ko umusaruro wayo bumva ko utahita uboneka vuba, kuko bisaba kuminuza, ikindi ni uko bamwe bumva ko bazasazira mu mashuri bagahitamo kwishakira abagabo, abandi rero usanga hakiri imwe mu miryango ibatsikamira ibajyana mu turimo utu n’utu bituma nta n’umwanya babona wo gusubira mu masomo, twifuje rero ko hakomeza gushimangirwa ihame ry’uburinganire no mu bana cyane kubijyanye no kwiga, aho kugira ngo umuco ukomeze utsikamire umwana w’umukobwa”.

Professeur Kayoya Jean Bosco, wo mu gihugu cy’u Burundi,asanga abakobwa na bo batsinda imibare

Profeseri Leonard wo mu gihugu cya Benin we asanga n’ubwo hakiri inzira ndende kubijyanye no gukundisha abana b’abakobwa kwiga imibare na siyanse muri Afurika; ngo asanga mu Rwanda ho iyi gahunda yo gukundisha umwana w’umukobwa imibare igenda izamuka

Yagize ati: “Mu Rwanda wo kugeza ubu ibintu bimeze neza kuko ihame ry’uburinganire rigenda ritinyura umwana w’umukobwa gukunda imibare no kuyiminuzamo, kuruta ko uko kugeza ubu hamwe mu bihugu by’Afurika umuco ugitsikamiye abakobwa aho agomba kuba umuntu wo mu gikari gusa, akaba uwo gukora isuku , guteka no kubyara, ndakeka ko bizagenda bigerwaho buhoro buhoro”.

Profeseri Leonard wo mu gihugu cya Benin, yishimira intera u Rwanda rugezeho mu gukundisha abakobwa imibare

Iyi nama yateguwe n’Umunyarwandakazi Dr Uwiringiyimana Charline, yize ibijyanye n’imibare,akaba ari Dogiteri mu ibarurishamibare, akaba umukozi w’ishuri rikuru ry’ubumenyi ngiro INES Ruhengeri, nawe ashimangira ko kugeza ubu hakiri bamwe mu bakobwa bakitinya ku bijyanye no kwiga imibare bakaminuza

Yagize ati: “ Natangiye kwiga imibare banca intege bavuga ko nta mukobwa wiga imibare nyamara narayize ndayirangiza, nanjye ndemeza ko abakobwa badakunda kwiga imibare, nko mu kiciro rusange no kurangiza ayisumbuye bararangiza, ariko byagera kaminuza, ababyeyi ugasanga bifuza ko abana b’abakobwa baza kubafasha imirimo,rwose imibare isaba umwanya uhagije kugira ngo ubashe kuyiga, tuzakomeza natwe kwereka barumuna bacu ko imibare ari ingenzi mu buzima bwa muntu buri munsi”.

Dr Uwiringiyimana Charline, Umunyarwandakazi ushimangira ko kwiga imibare ku bakobwa bishoboka
Hatanzwe certificate ku barezi bitabiriye iyi nama

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba harimo abarimu muri za Kaminuza ndetse n’abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu, kandi abayitabiriye bose basanze hari umusaruro yatanze, uzakomeza gukangurira abana b’abakobwa gukomeza gukunda imibare kugeza bayiminujemo.

Ubuyobozi bwa INES Ruhengeri bwashimiye abafatanyabikorwa b’iyi nama

Abanyeshuri bitwaye neza mu mibare bashimiwe byimazeyo

Abasore n’inkuni babyina gakondo mu itorero indangangoma basusurutsaga abitabiriye iyi nama mu mbyino zabo
Barateganya kongera umubare w’abayitabira mu rwego rwo kunoza ubukangurambaga bwo gukunda imibare ku bakobwa n’abagore
Bavuga ko intego ari uguhozaho kugira ngo imibare yigwe bihagije
Twitter
WhatsApp
FbMessenger