AmakuruImikino

Volleyball: U Rwanda rwatangiye imikino ya Zone 5 rutsindwa na Misiri

Ikipe y’igihugu ya Volleyball yatangiye nabi imikino y’akarere ka gatanu iri kubera i Nairobi mu gihugu cya Kenya, nyuma yo gutsindwa na Misiri amaseti atatu kuri imwe.

Iyi mikino igamije gushaka igihugu kizahagararira akarere ka gatanu mu mikino Nyafurika ya All-Africa Games izabera muri Maroc mu kwezi kwa cyenda.

Abasore b’umutoza Paul Bitok na Mutabazi Elia batangiye nabi batsindwa na Misiri amaseti atatu kuri imwe.

Ikipe ya Misiri yatsize iseti ya mbere ku manota 25 kuri 23 y’u Rwanda, yegukana n’iya kabiri ku manota 23 kuri 18 y’abasore ba Bitok na Mutabazi.

U Rwanda rufashijwe n’abasore nka Mukunzi Christophe rwegukanye iseti ya gatatu ku manota 25 kuri 22 ya Misiri, mbere y’uko Abanya-Misiri batsinda iseti ya kane ku manota 25 kuri 16 y’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger