AmakuruAmakuru ashushye

Ian Kagame yasoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu

Ian Kagame, umwana wa gatatu wa Perezida Paul Kagame,  yasoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubukungu muri Williams College yo muri Amerika.

Umuhango wo  gutanga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (bachelor’s) ku banyeshuri  511 mu mashami anyuranye n’abandi 38 bahawe iza Master’s mu bijyanye n’ubukungu.

Ibirori byabaye kuri Cyumweru aho iri shuri riherereye muri Leta ya Massachusetts, byari byakoranyije abarangije amasomo yabo baturuka mu bihugu 61, aho ibendera rya buri gihugu ryari ryazamuwe nk’uko biri mu muco w’iri shuri. Ni ibirori kandi byitabiriwe n’ababyeyi n’inshuti z’abarangije amasomo.

Mushiki we Ange Kagame nawe mu kwezi gushize yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master’s) mu ishuri rya Kaminuza ya Columbia ryigisha iby’imibanire n’amahanga n’imiyoborere, School of International and Public Affairs, SIPA.

Ange Kagame yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye ya Ian Kagame yashimiye musaza we , amwifuriza amahirwe mu bihe bikuriyeho ndetse  ko atewe ishema nawe. Uyu Ian Kagame asanzwe ari umukinnyi w’iri shuri mu mikino inyuranye irimo umupira w’amaguru na Track and Field (umukino ugizwe n’ibikorwa birimo gusimbuka intera ndende, gutera umuhunda .) yari ari na kapiteni w’iyi kipe.

Mary-Claire King, yasabye abasoje amasomo gukoresha ubumenyi bafite mu kuzana impinduka aho batuye

Uyu Mary-Claire King ni umuhanga mu bijyanye n’utunyangingo muri Kaminuza ya Washington ndetse yabiherewe igihembo, aho ari we wa mbere wavumbuye uturemangingo twa kanseri y’ibere na kanseri ifata imirerantanga (ovarian cancer).

Iyi ni  inshuro ya 230 iri shuri rya Williams College ritanze impamyabumenyi

Ian Kagame (uhagaze iburyo) yasoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger