Amakuru

Uwari icyamamare mu kugira abantu benshi kuri Youtube yitabye Imana

Ku myaka 33 y’amavuko, John Bain wamenyekanye nka ‘TotalBiscuit’ wari umusitari ku buryo bukomeye ku rubuga rwa YouTube yitabye Imana azize Cancer.

John Bain ni we wari umusitari ku rubuga rwa YouTube kubera ko yari afite abantu benshi bamukurikira kuri uru rubuga, uyu mugabo yitabye Imana amaze kugira abantu barenga miliyoni 2 basabye ibihangano bye yacishaga kuri YouTube. [YouTube Subscribers].

John Brain yashyiraga Video z’imikino [Game] kuri YouTube, ibi nibyo byamugize ikirangirire kuri uru rubuga, uyu mugabo yapfuye azize indwara ya cancer. Mu minsi mike ishize nibwo yari yatangaje ko ahagaritse ibikorwa bye byo gushyira iyi mikino kuri YouTube.

Urupfu rwe, rwemejwe n’umugore we , mu magambo y’akababaro, yamwandikiye igisa n’umuvugo amutaka uburyo yari umuntu mwiza ndetse anavuga uburyo kubyakira byamugoye.

Yagize ati:” Ndababaye cyane ku buryo ntabona amagambo yabisobanura.”

Bain ari mu bantu bagurishije imikino [Game] myinshi kuri iy’Isi, yarwaye Cancer muri 2014 abaganga bagerageza ku mwitaho ari biranga none kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2018 yitabye Imana.

Ubutumwa bw’umugore we

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger