AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Umujyi wa Kigali wabonye umuyobozi mushya-AMAFOTO

Rwakazina Marie Chantal ni we utorewe anarahirira kuyobora Umujyi wa Kigali, asimbuye Nyamurinda Pascal weguye ku nshingano zo kuyobora uyu mujyi ku mpamvu ze bwite.

Iki gikorwa cy’amatora cyabereye mu nyubako y’ibiro by’umujyi wa Kigali, cyitabiriwe n’abagize inama njyanama y’Umujyi wa Kigali bose bari bemerewe guhatanira uyu mwanya, ndetse na Prezida wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda ndetse na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka.

Rwakazina utorewe kuyobora umurwa mukuru w’u Rwanda atowe ku majwi 146, mu gihe Murekatete Henriette bari bahanganye yegukanye amajwi 8 yonyine.

Nyuma y’uko Nyamulinda asezereye kuyobora Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait niwe wahise ahabwa kuwuyobora by’agateganyo akaba yari asanzwe ari umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Ingingo y’i 160 y’itegeko rigenga amatora ivuga ko abatora umuyobozi w’Umujyi wa Kigali ari abagize; Inama njyanama y’Umugi, Inama Njyanama z’uturere tugize umugi n’abagize biro z’imirenge iri mu mugi.

Nkuko itegeko no 27/2010 ryo ku wa 19/06/2010 rigenga amatora ribivuga, gutanga kandidatire byakozwe kuri uyu munsi w’itora bibera imbere y’abagize inteko itora.

Kuva mu 1994 kugeza muri 2001, abayoboraga umujyi wa Kigali bitwaga ba Perefe naho nyuma yaho batangiye kwitwa aba Meya b’umujyi.

Aho umujyi wa Kigali utangiriye kuyoborwa n’aba Meya (Mayor), uwa mbere wawuyoboye ndetse wavugishije benshi ku gihe cy’ubuyobozi bwe, ni Mutsindashyaka Theoneste wabaye Meya kuva muri 2001 kugeza muri 2006, agasimburwa na Aissa Kirabo Kacyira wabaye Meya kuva muri 2006 kugeza muri 2011, hakaza Fidèle Ndayisaba wabaye Meya kuva muri 2011 kugeza muri 2016 nyuma yahoo haza Dr Mukaruliza Monique wayoboye igihe gito. Kuva tariki ya 29 Gashyantare 2016 kugeza ubwo yahindurirwaga imirimo n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, agahita agirwa ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Nyamurinda usimbuwe na Rwakazina yari yatorewe kuyobora umujyi wa Kigali muri Gashyantare 2017, akaba yari amaze umwaka n’amezi abiri ayobora uyu mujyi.

Rwakazina Marie Chantal w’imyaka 45, arubatse, afite abana babiri. Yavuze ko yishimiye icyizere yagiriwe n’uwamutanzeho umukandida, biganye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uko byari byifashe mu cyumba cy’inama cy’umujyi wa Kigali.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yari mu bitabiriye amatora y’ugomba kuyobora Umujyi wa Kigali.
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda yari yitabiriye iki gikorwa.
Rwanurangwa Stephen uyobora Gasabo na Mme Kayisime Nzaramba uyobora Nyarugenge bari mu bitabiriye aya matora.
Dr. Nyirahabimana Jeanne uyobora Kicukiro na we yari yitabiriye iki gikorwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger