AmakuruPolitiki

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe mu Rwanda nawe ari ku rutonde rw’abarasoza kaminuza

Uwabaye Minisititi w’Intebe mu Rwanda Dr. Rwigema Pierre Céléstin, agiye gusoza amasomo yo ku rwego ruhanitse muri Kaminuza ya Mount Kenya University, mu bijyanye n’uburezi.

Uyu mugabo usigaye ari Umudepite uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), agaragara ku rutonde rw’abagiye gusoza amasomo muri Mount Kenya University.

Dr Rwigema yemeje aya makuru avuga ko agiye kurangizanya na Brigadier General (Rtd) Dr. John Gacinya, bombi bakaba bagiye guhabwa impamyabumenyi ihabwa abantu barangije icyiciro cy’ikirega, izwi nka Post Graduate Diploma.

Avuga ko asanzwe afite PhD, ubu akaba agiye guhabwa iyi Post Graduate Diploma mu bijyanye n’uburezi.

Yagize ati “Iriya ni Diplome ituma ugira ubushobozi bwo kuba umwarimu. Irakomeye cyane.”

Dr Rwigema avuga ko n’ubundi yari asanzwe yigisha mu mashuri makuru nka Jomo Kenyatta University, ariko ko iyi mpamyabumenyi agiye guhabwa, izatuma aba umwarimu wujuje ibisabwa byose yaba ubumenyi ndetse n’uburyo.

Yagize at “Kwiga ntibigira imyaka birangiriraho. Ni bwo butumwa bukomeye natanga. Igihe cyose wakwiga. Ntihazagire ukubwira ko yabuze igihe ahubwo habaho kugena imikoreshereze yacyo no kugena ibyo ushaka ukora. Nkunda kwiga no gusangiza abandi ibyo nize.’’

Dr Rwigema yabaye Minisitiri w’uburezi muri Guverinoma ya mbere yagiyeho nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi aza kuba Minisitiri w’Intebe muri Kanama 1995 ubwo Faustin Twagiramungu yari amaze kwegura.

Uyu munyapolitiki na we yaje kwegura muri Werurwe 2000 ahita asimburwa na Bernard Makuza, aho yahise ajya mu Bihugu binyuranye birimo u Budage na Leta Zunze Ubumwe za America, akaza kugaruka mu Rwanda muri 2011.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger