AmakuruPolitiki

Wa muyobozi ukomeye mu Burusiya utegerejwe muri DRC yamaze gusesekara muri Uganda

Umuyobozi ukomeye mu gihugu cy’Uburusiya uri mu bajyanama ba perezida Putin akaba ari na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Sergey Lavrov yamaze kugera i Kampaka muri Uganda, akaba aza guhura na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Sergey Lavrov yageze i Kampala muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Nyakanga 2022, akaba aza kubonana na Museveni kuri uyu wa Kabiri.

Lavron ugiriye uruzinduko rwa mbere muri Uganda, we n’itsinda ayoboye aragirana ibiganiro na Perezida Museveni ku mubano w’Ibihugu byombi.

Uyu muyobozi wa Dipolomasi y’u Burusiya, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Uganda, akaba kandi azasura ibihungu birimo Ethiopia, Misiri ndetse na Congo-Brazzaville.

Uru ruzinduko rwa Sergey Lavrov, ruri mu myiteguro y’Ihuriro rya kabiri ry’u Burusiya na Afurika rizwi nka Russia-Africa Summit rizabera i Addis Ababa hagati y’Ukwakira n’Ugushyingo 2022.

Ihuriro rya mbere cyari ryabereye i Sochi mu Burusiya muri 2019 ryari ryitabiriwe n’abakuru b’Ibihugu binyuranye byo ku Mugabane wa Afurika barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Burusiya ikomeje gushyira imbaraga mu bubanyi n’amahanga n’ibindi Bihugu aho ikomeje gushaka amasoko mashya ya Peteroli yayo nyuma yuko iki Gihugu gifatiwe ibihano n’Ibihugu byo ku Mugabane w’u Burayi

Twitter
WhatsApp
FbMessenger