AmakuruImyidagaduro

Urujijo kuba followers b’abahinde n’abarabu bari gukurikira Bruce Melodie uko bwije n’uko bukeye

Itahiwacu Bruce , umaze kwamamara mu muziki nka Bruce Melodie mu minsi yashize  ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe ubutumwa buvuga ko uyu muhanzi yaba ari kugura aba mukurikira kuri Instagram murwego rwo  kugira ngo abe umuhanzi wa mbere ukurikirwa cyane kurusha abandi mu Rwanda.

Kuri ubu uyu muhanzi ni uwa kabiri nyuma ya  Meddy kubahanzi bafite abantu benshi babakurikira  kuri Instagram gusa aba bose baza inyuma ya Shaddyboo uri hafi kuzuza miliyoni y’Abamukurikira ( followers) kuri ruriya rubuga.

Ubwo yari mu kiganiro The Choice Live Bruce Melodie yemeje ko ibyo ari gukora aribyo biri gutuma abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga biyongera umusubirizo atari kubagura nk’uko byavuzwe.

Yagize ati “Ibi byamamare turi gukorana muri Wild Aid umuryango urwanya icuruzwa ry’ibikoresho bikomoka ku nyamaswa ku isi hose nibyo biri gutuma bankurikira cyane gusa se ubundi abahinde muvuga baramutse bankurikiye byo bitwaye iki , niki cyatuma batankurikira ,sinumva impamvu abantu babibonamo ikibazo kuba nagura aba-followers kuko  mfashe amafaranga yanjye nkabagura sinumva ikibazo kirimo”

Muri iyi minsi ibintu byo kugura icyo twakita ubwamamare bireze cyane , aho usanga  umuntu agura konti y’urubuga runaka runaka rusanzwe rufite umubare munini wabantu barukurikira cyangwa se akishyura amafranga abantu runaka bakamwongerera abantu bamukurikira kumbuga nkoranyambaga cyangwa se kongera umubare munini wabarebye ibihangano bye bimwe bita views.

Ibi reero namwe iyo babonye umuhanzi arikuzamuka cyane byihuse kuri ibyo twavuze harugura batangira gutekereza niba Atari za fake accounts ziri kongera iyo mibare ye.

Bruce Melodie yavuze ko ibikorwa amazemo iminsi aribyo biri kumwongerera abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga gusa yongeraho ko nta numwe umutegeka uko abikora kandi ko aramutse abishatse yabagura.

Konti  z’abahinde n’abarabu bari gukurikira (following)Bruce  Melodie uko bwije n’uko bukeye byateje Urujijo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger