AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda ari mu Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, General Jeje Odongo, ari mu Rwanda kuva ejo ku wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira 2021.

Akigera mu Rwanda, General Odongo yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta bagirana ibiganiro.

Gen Jeje Odongo mu Rwanda yitabiriye inama y’abaminisitiri b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’ab’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU).

Ni inama yatangiye ku wa Mbere tariki ya 25 Ukwakira, ikaba igomba kurangira kuri uyu wa Kabiri.

Abaminisitiri baturutse mu bihugu bigera kuri 60 bayitabiriye bari kuganira uko ibihugu binyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi byafatanya mu iterambere ryabyo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger