AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Undi mukinnyi yiyongereye ku bakinnyi b’Abanyarwanda baburiwe irengero mu bitabiriye imikino ya GC2018

Itsinda ry’abanyarwanda bari bitabiriye imikino ihuza ibihugu bivuga icyongereza ya‘Common Wealth Games’ yaberaga muri Australia kuri ubu riri kugaruka mu Rwanda. Mu bagarutse ntabwo harimo Denise Mutatsimpundu wakiniraga ikipe y’igihugu ya Beach Volleyball y’u Rwanda.

Amakuru akaba yemejwe na Rwanda Olympic ko Mutatsimpundu Denyse nawe yiyongereye ku bakinnyi b’Abanyarwanda baburiwe irengero ubwo bari bitabiriye imikino ya GC2018 ,Uyu mukinnyi w’ikipe ya Beach Volleyball y’u Rwanda akaba yarabuze ubwo abandi bahuzwaga ngo bagaruke mu gihugu nyuma yo kubura umudali mu irushanwa bari bitabiriye.

Mutatsimpundu na mugenzi we Charlotte Nzayisenga ni aba mbere muri Africa

Ushinzwe amakuru muri komite olempike y’u Rwanda Fidel Kajugiro Sebarinda yatangarije ikinyamakuru Umuseke dukesha iyi nkuru  agira ati:

Nibyo twaramubuze. ubu Twe tugeze i Dar es Salaam tuza,tuzagera mu Rwanda ejo ariko we yasigaye yo (muri Australia). Namenye ko yabuze ku munsi wa nyuma w’imikino tuvuye kureba Marathon tariki 15 Mata, ariko ashobora kuba yaragiye mu ijoro rya tariki 14 Mata 2018.”

Mutatsimpundu na mugenzi we Charlotte Nzayisenga ni aba mbere muri Africa kuko begukanye igikombe cya Africa giheruka i Maputo muri Mozambique umwaka ushize muri Beach Volley y’abagore muri Africa.

Bombi bari bahagarariye u Rwanda muri Australia mu mikino ya Commonwealth games aho batsinzwe imikino ibiri bakinnye na New Zealand na Vanuatu hombi seti ebyiri ebyiri ku busa, bavamo nta mudari.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger