Amakuru

Umushoferi yagonze ikivunge cy’abantu 8 barakomereka -AMAFOTO

Mu gihe ikivunge cy’abantu bari bagiye kureba umukino w’igikombe cy’Isi, umushoferi wa tagisi yagonze abantu 8 barakomereka nubwo bivugwa ko yagonze benshi cyane.

Nkuko igipolisi cyo mu Burusiya ari naho hari kubera iyi mikino , kibitangaza, uyu mushoferi wa tagisi wo mu gihugu cya Kyrgyzstan yataye umuhanda yinjira ahari agakundi cy’abafana berekezaga kuri stade maze umunane barakomereka.

Aba bafana bari mu mujyi wa Moscow hafi ya Red Square,bagonzwe baguwe gitumo n’iyi modoka byatumye abantu 8 barimo Abarusiya 2,abanya Mexico 2,n’umunya Ukraine.

Ibi byateye abantu impungenge batangira gukeka ko uyu mushoferi yaba ari umwiyahuzi kuko banamupimye bagasanga nta nzoga yari yasomyeho kuko bakekaga ko yaba yabitewe n’ubusinzi, ni mu gihe kandi umutwe w’itera bwoba uherutse gutangaza ko insinzi izaba iyabo mu gikombe cy’isi bakivugana abantu cyane cyane batangaga ingero bashyira hanze amafoto abagaragaza bari kwica Messi na Christiano.

Ahabereye iyi mpanuka
Uyu niwe wari utwaye
Imodoka yagonze abantu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger