AmakuruImikino

AS Muhanga n’Intare zazamutse mu kiciro cya mbere

Ikipe ya AS Muhanga ndetse n’Intare(Ikipe y’ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya APR FC) zakatishije yo kuzamuka muri shampiyona y’ikiciro cya mbere AZAM Rwanda Premier league, nyuma y’uko Muhanga isezereye Sorwathe ku giteranyo cy’ibitego 4-1, mu gihe Intare zasezereye Pepeniere ku giteranyo cy’ibitego 2-1.

Aya makipe yari no mu itsinda rimwe aho yari aherereye mu tsinda rya kabiri.

Intare zari zazamutse ari iza mbere muri iri tsinda, zisezerera Unity Sports Club y’i Gasogi ku gitego 1-0, mu gihe AS Muhanga yazamutse ari iya kabiri yasezereye Rwamagana muri 1/4 cy’irangiza.

Nyuma yo gusezerera Rwamagana, AS Muhanga yatomboye Sorwathe y’i Kinihira muri 1/2 cy’irangiza, mu gihe Intare zatomboye Pepeniere yari yasezereye Vision Nouvelle Jeunesse y’i Rubavu.

AS Muhanga yanyagiye Sorwathe ibitego 3-0 mu mukino ubanza wabereye i Muhanga, mu gihe Pepeniere n’Intare banganyirije 0-0 ku ruyenzi.

Mu mikino yo kwishyura yabaye uyu munsi AS Muhanga yagiye kunganyiriza 1-1 i Kinihira bityo isezerera Sorwathe ku bitego 4-1 inahita yibonera tike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umwaka utaha, mu gihe Intare na zo zasanze bakuru babo mu kiciro cya mbere batsinze Pepeniere 2-1 mu mukino wabereye ku Kicukiro.

Igitego cya Protais Sindambiwe cyo ku munota wa mbere w’umukino n’icya Yves Mugunga ni byo byafashije Intare kubona tike yo gukina bwa mbere AZAM Rwanda Premier league.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger