AmakuruImyidagaduro

Umuraperi Lil Wayne w’imyaka 40 byatangiye kumuyobera

Umuraperi Dwayne Michael Carter Jr wamamaye muziki nka Lil Wayne, arizihiza imyaka 40 avutse, uyu mugabo ukunzwe n’abatari bake abantu benshi basigaye bamugereranya n’umusaza w’imyaka 80 kubera uburyo umubiri we wahindutse ndetse aherutse kwitangarizako atacyibuka amwe mu magambo agize ibihangano bye.

Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Rolling Stone, yagaragaje ko indirimbo ziganjemo iziri kuri album ze zakunzwe, atakizibuka.

Yagize ati “Ntabwo nzibuka, yaba ‘Tha Carter III’, ‘Tha Carter II’, ‘Tha Carter I’ na ‘Tha Carter IV’. Ni ko kuri kw’Imana yanjye. Ushobora kubeshya, ushobora kumbaza kuri iyi ndirimbo, simenye ngo turavuga kuki.’’

Yatangaje ko gutakaza ubwenge kwe byamubereye bibi ndetse akaba atabasha kwibuka indirimbo zigize album ze nyinshi atanga urugero rwa “Tha Carter III”.

Yavuze ko icyo yishimira ari ukuba yaragize umugisha wo gukora indirimbo zakunzwe.

Ati “Nizera ko Imana yampaye umugisha wo kugira ubu bwenge butangaje, ariko ntiyampaye kwibuka izi ndirimbo zitangaje nahimbye.’’

Lil Wayne, ni umuraperi wumunyamerika. Ufatwa nkumwe mubahanzi bakomeye ba hip hop bo mu gisekuru cye ndetse yigeze gotoranywa nk’umuraperi wibihe byose.

Wayne yatangiye kuririmba mu 1995, afite imyaka 12, asinyishwa n’umuraperi Birdman, yinjira muri Cash Money Records nk’umunyamuryango ukiri muto muri label. Kuva icyo gihe, yamamaye muri Cash Money Records batandukanye muri Kamena 2018.

Wayne yakoze ubukwe na Toya Johnson mu 2004 batandukana 2006, uyu muraperi w’abana bane, kuva yatandukana n’umugore w’isezerano, amaze gukundana n’abakobwa batanu bose bakananiranwa bagatandukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger