AmakuruImikino

Kwifuza cyane Kwa Muhire Kevin birigusasira Luvumbu IGODORA muri Rayon Sports

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Muhire Kevin akomeje kwifuza kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports kandi ubuyobozi bushaka kugumana Hertier Luvumbu Nzinga bakina ku mwanya umwe.

Mu minsi ishize nibwo twabatangarije ko Muhire Kevin yatangiye ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuba Aho yabarizwaga mu gihugu cya Kowait atifuza gusubirayo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports nyuma yo kubona ko uyu mukinnyi ntakintu atabahaye kandi akaba afite ubushake bwo kugaruka muri iyi kipe, bwatangiye ibiganiro nawe ariko Muhire Kevin yaka amafaranga arenga Milliyoni 15 ndetse n’umushahara urega Milliyoni 1 buri kwezi, ubuyobozi bubona arimo kubagora cyane.

Ntabwo benshi bemeraga ko Hertier Luvumbu Nzinga yaza mu ikipe ya Rayon Sports bitewe n’uko babona Kevin ashaka kugaruka hano mu Rwanda ariko babonye arimo kugorana cyane bahise bongera kuganiriza uyu muCongomani ariko we abwira ubuyobozi ko yifuza umushahara gusa, ikintu gisa nk’icyoroshye.

Luvumbu urimo korohereza ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko ashobora kuba ari we ugiye kongerwa amasezerano uwitwa Muhire Kevin bakamureka mu gihe yakomeza kwaka ibintu byinshi ubuyobozi bubona adakwiye.

Ikipe ya Rayon Sports izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro. lyi kipe izasohokana na APR FC izakina imikino ya CAF Champions League nyuma yo gutwara igikombe cya Shampiyona.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger