AmakuruPolitiki

Ubushomeri bw’abarangije Kaminuza y’u Rwanda buri gutigisa imitima y’abarumuna babo

Hari bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda bavuga ko batewe impungenge no kuba basoza kwiga bakabura akazi ku mpamvu zitandukanye zirimo no kuba bamwe ibyo bize bihabanye n’ibyo basanga ku isoko ry’umurimo.
Mugihe imibare mishya y’ikigo cy’ibarurishamibare mu Rwanda yakozwe mu Ugushyingo 2022, igaragaza ko abantu basaga ibihumbi 790 bangana na 17.2% by’Abanyarwanda badafite akazi, aho bagabanutse bavuye kuri 24.3%.

Bamwe mu biga muri za Kaminuza y’u Rwanda nabo baravuga ko baterwa impungenge no kuba bakuru babo barangije abenshi badafite akazi, ngo ahanini bitewe n’amasomo biga adahura n’ibyo isoko ry’umurimo risaba.

Umwe yagize ati “imbogamizi za mbere nuko dusanga twebwe ibyo twize bitandukanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo n’ubumenyi bashaka ntabwo urwo rwego turarugeraho, bisaba ko kugirango ubone akazi uba waratangiye kureba ubumenyi busabwa kandi ntabwo buri mubyo nize ngomba kubyishakira ku ruhande”.

Kuruhande rw’ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buravuga ko iki kibazo batangiye kugishakira ibisubizo, bimwe muri ibyo bisubizo harimo nko gushishikariza abanyeshuri kwiga badatekereza ko ibyo biga aribyo bazabonamo akazi gusa, ahubwo bakiga batekereza no kwihangira imirimo.

Iyi Kaminuza kandi ngo yiteguye gufasha abahiga kubona akazi ndetse no gutera inkunga abanyeshuri bazajya bihangira imishinga, nibyo bigarukwaho na Dr. Kayihura Muganga Didas umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda.

Yagize ati “zimwe mu ngamba, dutangira kare tubahuza n’imirimo, tubahuza n’abakoresha ariko tubahuza n’abihangiye imirimo kugirango nabo batinyuke, impamvu ni ukugirango batekereze bazane igitekerezo noneho natwe tubafashe n’abo bafatanyabikorwa bacu babafashe noneho tureme uburyo cya gitekerezo cyavamo akazi”.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubushomeri amashami ya Kaminuza zose z’u Rwanda yateguye igikorwa bise “Career summit” nk’urubuga ruzajya rufasha guhuza abanyeshuri bashoje kwiga ndetse n’abakoresha bakeneye abakozi, ngo ni k’ubufatanye na “Rwanda hanga akazi” ku buryo umunyeshuri azajya arangiza kwiga afite aho yerekeje.

Ufashe imibare y’abasoza muri Kaminuza y’u Rwanda ukongeraho n’abandi bo mu mashuri yigenga, usanga nibura buri mwaka haba hari abanyeshuri basaga 12,000 barangije kwiga bategereje kubona imirimo, muribo abagera kuri 12.9% basoje Kaminuza babura akazi mu gihe abarangije amashuri yisumbuye ari 25.6 %.

Kugeza ubu, ubushomeri bukaba buri hejuru mu rubyiruko rufite imyaka hagati ya 16 na 30 kuko buri kuri 20.4%, ugereranyije n’abarengeje iyo myaka ho buri kuri 15.1%

Inkuru ya Isangostar

Twitter
WhatsApp
FbMessenger