Imyidagaduro

Umuraperi 2Chainz yateye ivi hasi mu ruhame maze yambika umukunzi we Impeta-AMAFOTO

Tauheed Epps abenshi mu bakunzi b’umuziki ku isi byumwihariko uwo muri leta zunze ubumwe za Amerika bamenye ku Izina rya 2 Chainz yatunguye umukunzi we, Kesha Ward maze amwambika impeta mu ruhame amusaba kuzamubera umugore, undi nawe ntakuzuyaza arabyemera.

Ibi 2 Chainz yabikoreye mu birori byo kwerekana imideli byitwa Met Gala 2018 ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 7 Gicurasi 2018 hanze y’inzu ndangamurage ya Metropolitan Museum of Art ubwo bacaga ku itapi itukura ,2 Chainz na Kesha Ward bakundanye kuva mu 2013 bari basanzwe babana, ndetse banafitanye abana batatu harimo uwitwa Heaven,Harmony na Halo.

Umuraperi 2 Chainz ufite imyaka 40 twamenye nko mu ndirimbo Proud, It’s Vibe, We own it, Merci, No Lie, Trap Check, Where have you been, n’izindi nyinshi si ubwa mbere yarakoze ibi kuko no  mu birori byo gutanga ibihembo bya BET tuzi nka BET Awards byatangwaga mu 2013 nabwo yari yateye ivi ahamya urukundo akunda Kesha Ward .

2 Chainz atera ivi asaba umukunzi we kumubera umugore wa karamata

Impeta yamwambitse
2 Chainz na Kesha Ward bari bamaranye imyaka 5 bakundana ndetse banafitanye abana 3

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger