Amakuru ashushyeImyidagaduro

Anne Kansiime numugabo we Gerald Ojok bashobora gutandukana

Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka muri Uganda i Kabale  uherutse mu rwanda ubwo yari yaje mu gitaramo cya Seka live  ntabwo abanye neza numugabo we Gerald Ojok  ukora muri kaminuza ya  Kyambogo kubera kubura urubyaro bikaba bishobora no kubaviramo gutandukana .

Kutumvikana kwa Anne Kansiime na Gerald Ojok byatangiye kuvugwa nyuma yumwaka umwe gusa barushinze kuko mu kwakira 2013 nibwo basezeranye imbere yamategeko ndetse kuva ubwo batangira kubana ubu hashize imyaka igera kuri enye babana nkumugore numugabo ariko ntamwana numwe barabyarana.

Itangazamakuru ryo muri Uganda  ryatangiye kugaruka kurugo rwaba bombi mu 2014 ubwo bagarukaga ku bwoko bwa buri umwe bakaba baravugaga ko gushakana numukiga  bigoranye cyane dore ko Kansiime ari umukiga w’ikabale .

Amakuru dukesha ikinyamakuru gikunze kwandika amakuru y’imyidagaduro muri Uganda  Big Eye, avugako urugo rwa Kansiime na Gerald rwamaze gusenyuka biturutse ku bwumvikane buke buri hagati y’aba bombi. Ikindi ngo Gerald Ojok yananiwe kwihanganira kubana n’umugore utabyara undi na we agashinja umugabo uburaya. Uku gutandukana kubaye nyuma yuko mu 2016 Gerald Ojok yatangaje ko umugore we atakimubonera umwanya kuko ngo ahora mu ngendo ajya gusetsa abantu kandi we agaburirwa numukozi .

Nyuma yaya magambo imiryango ya Kansiime na Gerald yarateranye irabunga barasubirana ariko nanone hagasohoka andi makuru avugako Kansime atakirara ku buriri bumwe numugabo we.Inshuti ya hafi ya Kansime yabwiye Big Eye dukesha iyi nkuru ko  mu minsi mike Kansiime agera  Kampala  agiye kuzinga imyenda yitegura kujya mu bitaramo hanze y’igihugu. Iyo atari mu ndege ajya gutaramira hanze aba yagiye iwabo i Kabale ngo ntabwo akibana numugabo cyane.

Anne Kansiime yavutse ku itariki 13 Mata 1987 avuka mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale, muri Uganda y’Uburengerazuba akaba yaragiye atwara ibihembo bitandukanye kubera urwenya  . Muri ibyo twavuga nka AIRTEL Women of Substance Awards 2014, BEFFTA 2013 (Best Comedian) ,Lagos International Festival 2013 (Best Actress), Social Media Awards (Favorite Celebrity) , African Social Awards Malaysia (ASAM) – 2013. Uretse gusetsa Anne Kansiime afite n’impano yo kuririmba.

Aha bari biyemeje kubana akaramata

Twitter
WhatsApp
FbMessenger