Amakuru ashushyeImikino

Rayon sports yabonye umuyobozi mushya

Nyuma y’inama rusange yateranye ku cyumweru italiki ya 22 Ukwakira 2017, hemejwe ko Paul Muvunyi asimbura Gacinya Chance Denis ku mwanya wa perezida w’ikipe ya Rayon sports.

Iyi nama rusange  yateraniye kuri Sports View , mu gihe cy’amasaha agera kuri atatu yamaze, yafatiwe mo imyanzuro itandukanye, irimo gusesa komite y’agateganyo yayoboraga Rayon Sports.

Nkuko byari byifujwe na Dr. Emile Rwagacondo nawe wigeze kuyobora ikipe ya Rayon sports, Paul Muvunyi yaje kugirwa umuyobozi mushya w’iyi kipe, uwo mwanya akaba yarawusimbuyeho Gacinya Chance Denis wari umaze imyaka ibiri kuri uwo mwanya.

Perezida ucyuye igihe wa Rayon sports Gacinya Denis, wanahesheje iyi kipe igikombe cy’amahoro cya 2016/17 nawe yavuze ko atiteguye guhatana muri ayo matora bityo aharira umwanya Paul Muvunyi.

Icyagaragaye nuko Paul Muvunyi yahise atsinda amatora nta wundi bahatanye, ariko nyuma aza gusaba ko niba bishoboka Gacinya yamubera visi perezida unashinzwe ibya tekinike, maze bagakomeza kunganirana mu buyobozi bw’ikipe nk’umuntu  wari usanzwe azi ibyayo.

Muvunyi yagarutse ku kibazo cyuko ikipe nta modoka nini ijyanye n’igihe ifite, yemeza ko mu byihutirwa hagomba kugurwa ya Rayon Sports  yaboneyeho no kunenga bikomeye abatanyabikorwa b’iyi kipe aho yavuze ko bidakwiye ko bahabwa akabari n’icyokezo.

Mu ijambo rye Paul Muvunyi yanenze cyane abafatanyabikorwa b’ikipe aho yanakomoje ku mpano y’akabari n’icyokezo ikipe ya Rayon Sports yahawe n’umuterankunga wayo, maze ati: ““Ibyo iduha si n’agatonyanga k’ibyo idukuramo, dukina tuyambaye, tubyina tuyambaye. Tugomba kuvugurura amasezerano, ikatwereka na yo ibyo igomba kudukorera bidufitiye inyungu. Ubu koko turi abo guhabwa akabari? Baduhaye se amadepo Karongi, bakayaduha Nyagatare cyangwa n’ahandi?”

Mu bandi batowe harimo umubitsi w’ikipe ari we Muhire Paul, hanyuma Itangishaka King Bernard agirwa umunyamabanga mukuru w’ikipe ndetse ashingwa akazi ko gukurikirana ibikorwa byose bya buri munsi bya Rayon sports.

 

Uku ni ko Komite nyobozi nshya yubatse:

Perezida: Paul Muvunyi
Visi Perezida: Gacinya Chance Denys
Umubitsi: Muhire Jean Paul
Umunyamabanga Mukuru: Kingi Bernard

Akanama k’inararibonye:
Perezida: Dr.Emile Rwagacondo
Visi Perezida: Ngarambe Charles

Abagenzuzi:
Umuyobozi: Bagwaneza Theopiste

Twitter
WhatsApp
FbMessenger