AmakuruAmakuru ashushye

Umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Suprenational Rwanda 2019 yamenyekanye

Nyuma y’iminsi itandatu abakobwa 15 bari bamaze bari mu mwiherero wabereye La palisse Nyandungu,kuri iki Cyumweru taliki ya 8 Nzeri 2019 washyizweho akadomo birangira Umunyana Shanitah usanzwe ari igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2018, ari we wegukanye  ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Nk’uko byari byaratangajwe mu ntangiriro z’iri rushanwa ryo gushaka umukobwa ugomba kuzahagararira u Rwanda  muri Miss Supranational World 2019 muri Poland riteganya kuba mu mpera z’uyu mwaka, Shanitah wegukanye ikamba niwe ugomba kuzaruhagararira.

Mu birori byabareye muri Serena Hotel,uwegukanye ikamba yamenyekanye taliki ya 9 Nzeri 2019, aharenga ku isaa saba z’ijoro mu gihe byagaragaraga ko uyu muhango wagombaga kurangirana na taliki ya 8 Nzeri 2019.

Aba bakobwa bakaba bagiye biyerekana mu myambaro itandukanye nk’imishanana, bikini zihariye ari nayo umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World izabera muri Poland mu Kuboza 2019 azambara.

Bagiye batambuka imbere y’akanama nkemurampaka kari kagizwe na Miss Akiwacu Colombe wabaye Miss Rwanda 2014, Sunday Justin na Mucyo Christelle.

Buri umwe yagendaga avuga icyo ashoboye, ikimuraje ishinga ndetse akanavuga impano ye.

Abakobwa batanu barimo Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah, Umufite Anipha, Umwali Sandrine na Magambo Yvette ni bo bageze ku cyiciro cya nyuma maze bahatwa ibibazo n’akanama nkemurampaka bashakamo ugomba guhigika abandi akegukana ikamba..

Byaje kurangira, Umunyana Shanitah ari we wegukanye iri Kamba ahigitse bagenzi be akaba yahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda no kuzahagararira u Rwanda muri Miss Supranational World 2019 izabera muri Poland mu Kuboza 2019.

Umutoniwase Anastasie (17) ni we wabaye igisonga cya mbere anegukana ibihumbi 500 frw, igisonga cya 2 cyabaye Umwali Sandrine wari wambaye nimero 11 we yegukanye ibihumbi 300 frw, igisonga cya 3 kiba Umufite Anipha wari wambaye nimero 3, mu gihe igisonga cya kane cyabaye Magambo Yvette wari wambaye nimero 05.

Mu yandi makamba yatanzwe, Miss Photogenic (Umukobwa uberwa n’amafoto) yabaye Umuhoza Karen (Nimero 15).
Miss Personality yabaye Magambo Yvette, Miss Congeniality/Miss Supranational (Umukobwa wabaniye neza abandi) yabaye Uwababyeyi Rosine (7) naho Miss Popularity (Umukobwa wakunzwe) yabaye Mutoni Queen Peace (Nimero 13).

Abakobwa 15 barenze ijonjora bakagera mu mwiherero ni; Umufite Anipha, Igiraneza Ndekwe Paulette, Umukundwa Clemence, Umunyana Shanitah, Umulisa Divine, Umuhoza Karen, Uwase Aisha, Queen Peace, Umwali Bella, Umutoniwase Anastasia, Umwali Sandrine, Neema Nina, Uwababyeyi Rosine, Magambo Yvette na Gihozo Alda.

Umunyana Shanitah niwe wegukanye ikamba rya Miss Sprenational 2019
Abagize akanama nkemurampaka barimo Miss Akiwacu Colombe
Abakobwa 5 bageze ku mwanya wo guhatanira ikamba
Biyerekanye bambaye imishanana
Miss Akiwacu Colombe yari mu bagize akanama nkemurampaka
Twitter
WhatsApp
FbMessenger