AmakuruImyidagaduroMu mashushoUrukundo

Uko byari bimeze mu bukwe bwa Harmonize n’umukunzi we w’Umutaliyani( Amafoto-Video)

Ku italiki ya 7 Nzeri 2019 nibwo ubukwe bwakozwe mu buryo bw’ibanga hagati y’umuhanzi ukomeye muri Tanzania Rajab Abdul wamenyekanye nka Harmonize mu muziki n’umukunzi we w’Umutaliyani witwa Sarah Michelotti.

Ubu bukwe butari bwigeze bitangazwa mbere y’uko buba, bwabereye mu murwa mukuru wa Tanzania,Dar es Salaam.

Harmonize n’umukunzi we ukomoka mu Butaliyani basezeranye imbere y’Imana mu idini rya Islam nyuma abatumiwe bakirirwa muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar es Salaam.

Ni ubukwe bwatunguranye cyane kuko ababutashye batarenga abantu 100.

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze ari inshuti ikomeye ya Harmonize akaba n’umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WCB), ntiyabugaragayemo ni nyuma y’iminsi mike Harmonize atandukanye n’iyi nzu yari yaragezemo muri 2015.

Harmonize yemeye kubana akaramata na Sarah nyuma y’uko yabanje gukundana n’umukinnyi wa filime Jacqueline Wolper.

Harmonize yakoze ubukwe n’umukunzi we mu ibanga

Reva Video

Twitter
WhatsApp
FbMessenger