AmakuruImikino

Umukinnyi wa Manchester United ku myaka 19 yibarutse imfura

Umukinnyi wa Manchester United,Alejandro Garnacho yishimiye ivuka ry’umwana we w’imfura yabyaranye n’umukunzi we Eva Garcia.

Uyu rutahizamu ufite imyaka 19, yemeje aya makuru ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko umuhungu we Enzo Garnacho Garcia yageze ku isi kuri uyu wa gatatu.

Izina Enzo rihuye n’iry’umukinnyi bakinana mu ikipe y’igihugu ya Argentina,Enzo Fernandes.

Yashyize hanze amafoto ari mu bitaro harimo imwe ari kumwe na Eva na Enzo.

Yongeyeho amagambo agira ati: “Enzo Garnacho Garcia 04/10/23 👶🏼.”

Benshi mu bakinnyi bakinana muri Man Utd bafashe mwanya wo kwifuriza ibyiza uyu mukinnyi ukomoka muri Argentine.

Mugenzi we bakinana muri United,Hannibal Mejbri yagize ati: “Ishyuke PAPA.”

Abandi barimo Amrabat,Reguilon n’abandi bifurije Garnacho ibyiza.

Mugenzi wa Garnacho muri Argentine,ufite izina nk’iry’umwana we,Enzo Fernandez – yagize ati: “mwishyuke basore.”

Garnacho na Eva bashyize umubano wabo ku mugaragaro muri 2021, nubwo byavuzwe ko bamenyanye imyaka myinshi mbere.

Aba bombi batangaje bwa mbere ko biteguye umwana wabo wa mbere muri Mata uyu mwaka.

Nyuma y’aho bahishuye igitsina cye mu birori bihambaye aho banemeje ko azitwa Enzo.

Mu kibuga,Garnacho amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino 8 amaze gukinira Man Utd kugeza ubu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger