AmakuruPolitiki

Bobi Wine yongeye gutabwa muri yombi n’ubutegetsi bwa Uganda

Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye nka Bobi Wine ukuriye Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, yatawe muri yombi ku kibuga cy’indege aho yarakubutse mu mahanga

Byatangajwe na NUP(National Unity Platform) muri Uganda, ariko n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyi mpirimbanyi ya politiki muri Uganda icigatiwe n’amaboko Atari ayayo bigaragaza ko yatawe muri yombi.

Ikinyamakuru Daily monitor cyanditse ko mu gigotondo cyo kuri uyu wa kane, umuhanzi wahindutse umunyapolitiki yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe nyuma y’uruzinduko yaramaze mo iminsi mu bihugu byinshi birimo n’Afurika yepfo, ahita afungwa.

Ku rubuga rwa X(Former tweeter), umunyamabanga mukuru wa NUP, David Lewis Rubongoya yavuze ko Perezida wabo (Bobi Wine) yafashwe n’inzego z’ Ubutegetsi akimara kugera ku kibuga cy’indege.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’ifoto igaragara abagabo babiri bamufashe mu maboko basa n’abamukurura muri kaburimbo.

Abashyigikiye Bob Wine bari barateguye kumuherekeza ari benshi iwe mu Majyaruguru y’umurwa mukuru Kampala, kugira ngo bamwakire. gusa abapolisi bari bavuze ko guterana muri ubwo buryo bitemewe.

Ubutegetsi bwa Uganda buherutse kuburira abaturage kutitabira amahuriro abahuza mu kivunge kubera amakuru y’iterabwoba rishobora ku bibasira bafite, bigatizwa umurindi n’ibisasu biherutse gutegurwa I ruhande rw’urusengero ahari hateraniye Abakirisitu no ku isoko.

Guhagarika Bob wine ngo byari mu mugambi wo kwirinda ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byashoboraga kwibasira abatwara ibinyabiziga, abagenzi, ndetse n’abajura bashoboraga kwiba .

Umuvugizi wa polisi ya Kampala, Patrick Onyango, Mu kwezi gushize yatangaje ko abapolisi ba Uganda baburijemo imyigaragambyo itegurwa na NUP mu gihugu hose kubera ibibazo by’umutekano rusange.

Bobi Wine, wahoze ari umuririmbyi amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi, ni umuntu wanenze cyane guverinoma ya Perezida Yoweri Museveni.

Yatanze icyifuzo cyo kwiyamamariza umwanya wa perezida mu 2021 arwanya Museveni, umaze manda ya gatandatu ku butegetsi bwe muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger