AmakuruImikinoUrukundo

Umukinnyi ukomeye wa Rayon Sports yakoreye ubukwe i Kampala(Amafoto)

Umukinnyi wa Rayon Sports, Mugisha François Master yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Ikirezi.

Ni umuhango wabaye ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 16 Kanama 2023 aho byabereye mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kampala.

Master bivugwa ko yifuje kubikorera muri iki gihugu kubera ko yaba we ndetse n’umukunzi we bafiteyo umuryango mugari, by’umwihariko we akaba ari naho yavukiye.

Biteganyijwe ko indi mihango y’ubukwe bwabo izaba mu Kuboza uyu mwaka ariko yo ikazabera mu Rwanda.

Mugisha François Master yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya FERWAFA ryaje guhinduka Isonga, 2015 yinjiye muri Rayon Sports yakiniye kugeza 2019 ubwo yajyaga muri Bugesera FC yakiniye kugeza 2021 ari nabwo yagarukaga muri Rayon Sports agikinira kugeza uyu munsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger