AmakuruPolitiki

Burera-Rugarama: Batewe impungenge n’imiyoboro y’amazi iri ku muhanda yarengewe n’ibyatsi

Abatuye mu murenge wa Rugarama, mu Karere ka Burera bavuga ko ibiraro(amateme)by’ibyuma binyuze munsi y’umuhanda wa Kaburimbo uva Musanze-Cyanika byarengewe n’ibyatsi bibateye impungenge z’uko bishobora kuzabashyira mu mazi abira mu gihe igihe cy’imvura cyaba cyongeye kugera.

Nk’uko bigaragara umuyoboro utwara amazi uyerekeza muri ibi biraro wo mu Kagari ka Karangara werekeza mu Ka Gafumba warasibye nyuma yo kurengerwa n’ibyatsi, ibi bakaba babiheraho bavuga ko ari uguha amazi urwaho rwo kuyoba akabasanga mu ngo cyangwa agasenya ibindi bikorwa remezo.

Usibye impungenge bagaragaza ko bafite z’impanuka ziterwa n’amazi atemba ahanini aturuka mu kirunga cya Muhabura amanuka, banavuga ko atari isura nziza y’isuku yo kubona igice nk’icyi cyitegeye umuhanda cyarabaye igihuru.

Umwe ati’:” Amazi aje yadutembana daa!!! Ubundi amazi ntatekereza, inzira wayahaye niyo anyuramo yayibura akaba nka ya Ntore akishakira inzira, kubera ko imiyoboro yuzuyemo ibyatsi ndetse n’ibiraro bikaba byararengewe, aha biba byoroshye ko ata inzira agashoka iyo mu ngo z’abaturage cyangwa akinjira mu nzu z’ubucuruzi tudasize imyaka yo mu mirima rukaba rurushye(…..).

“Niba amazi amanutse ava mu ishyamba aza afite umuvuduko, rero niba amanutse agasanga ibiraro byarazibye birimo ibyatsi, amabuye, nta kindi yakora uretse guca aho yiboneye akaboneza mu bikorwa remezo byacu”.

Aba baturage bavuga ko kuba iyi migenda y’amazi idateguye atari imbaraga nke bagize ahubwo ari uburangazi bwabayeho, ikindi bavuga ko guhagarika abakoraga muri VUP nabyo byabaye intandaro ya byo kuko bo barahaharuraga bakabihemberwa.

Nzabonimpa ati’:” Ibi sinabyitirira imbaraga zacu nke kuko buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi dukora umuganda, urumva rero gufatanya tukaza na hano biroroshye kuko inyungu n’izacu ni no kurengera ubuzima n’ubukungu bwacu, ababishinzwe bahatuyoboye twahayoboka tukahakora”.

“Mbere hari abasaza n’abakecuru bakoraga muri VUP bakazajya babishyura ariko ubu babakuyeho, ibi nabyo byateje icyuho cya twaturimo bakoraga, ahari hamaze kuza isuku harongera hagaragara umwanda ari nabyo ibi muri kubona hano”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mwanangu Theophile avuga ko hakurikijwe ingaruka ziterwa n’ibiza by’amazi, ubu hamaze igihe hari impeshyi ariko bakaba bagiye gutangira gusibura imiyoboro yose icamo amazi kugira ngo imvura izatangire kugwa buri kimwe Kiri ku murongo.

Ati’:” Ubu turi mu gihe cy’impeshyi ariko turikwitegura ko muri Nzeri imvura ishobora kugwa, rero imyiteguro turi gukora Icyambere ni ugusibura inzira z’amazi haba mu mateme,ku muhanda, mu mirwanyasuri naha muvuga harimo, ikindi ubu turi gushishikariza abaturage ni uko uko bari guhinga birinda kwica inzira z’amazi Kandi bakibuka no gucukura ibyobo biyafata kugira ngo ya fumbire bashyiramo itazatwarwa n’isuri, ubu imiyoboro turi gukora niyo kurwanya isuri kugira ngo imvura izagwe twariteguye, sinabura kubashishikariza kuzirika neza ibisenge by’inzu Kandi bakibuka no kujya mu bwishingizi bw’ibikorwa byabo”.

Yakomeje ati’:” Guharura iyi miferege n’amateme ni ngombwa kuko harimo kwita ku isuku n’isukura no kwirinda bya bibazo twavuze, turashishikariza abo dukorana n’abaturage buri wese kubigira ibye kandi n’ibi turakomeza kubikurikirana tubihe umurongo mwiza”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger