AmakuruImikino

Umuvugizi wa Rayon Sports yerekeje ku mugabane w’Amarica

Umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yamaze gufata rutimikerere yerekeza muri Canada aho agiye gukorera.

Nkurunziza Jean Paul wari usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri Isango Star, yasezeye mu minsi ishize kuri iyi radiyo mu gihe imyiteguro yo yari irimbanyije.

Mu rukerera rwo Cyumweru gishize nibwo Nkurunziza yerekeje muri Canada aho agiye gukorera, ibintu byagenda neza akaba yazatwarayo n’umugore we bakaba bajya kwiberayo.

Ku kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe akaba yari aherekejwe n’umufasha we, Nkusi Goreth.

Nkurunziza Jean Paul akaba aheruka gukora ubukwe na Nkusi Goreth, bwabaye mu ntangiriro za Nyakanga ndetse amakuru avuga ko yakoze ubukwe yaramaze kubona Visa ya Canada.

Jean Paul yari amaze imyaka 4 ari umuvugizi wa Rayon Sports kuko yagiye kuri izi nshingano 2019, yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Umuseke, Radio1, Flasha FM ndetse na Radio Isango Star.

Yaherekejwe n’umugore we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger