AmakuruImyidagaduro

Umujejetafaranga ALLIAH Cool yashinyitse abamushinja kuvoma amafaranga ye mu buraya

Umukinnyi wa filime ALLIAH Cool akaba n’umushoramari muri zo, umaze kubyaza umusaruro ufatika iyi mpano ye ku buryo byavugishije benshi mu buryo butandukanye, yabwiye abamushinja kuvoma amafaranga mu buraya ko buri wese aba yemerewe kuvuga icyo ashaka mu gihe ariko abibona kuko buri wese Azi ibye kurusha uko abandi bamuzi.

Ni nyuma y’ibikorwa bitandukanye uyu mwari amaze gutereka mu maso ya rubanda birimo umuturirwa w’agatangaza atuyemo,, watumye benshi bavuga ko atariwe ubyikorera ahubwo ifaranga rimujejetaho arikesha gusambana n’abaherwe akaribasoromaho.

ALLIAH Cool yakunze gushinjwa gufata rutemikirere akajya mu gihugu cya Nigeria guhiga amafaranga abanje kuryamana n’abatunze menshi baho, yarangiza akayakubakuba ayarundanyiriza mu Rwanda aho amaze gukorera ibikorwa by’agatangaza bigaragarira buri wese.

Usibye kuba ari umukinnyi wa filime umaze kubigira umwuga ku buryo yifuza kuzamura impano z’abandi bana babifite mu nzozi abinyujije mu kubaha imyanya muri filime ategura no gutanga ibihembo ku bitwaye neza, iyo ukubise amaso ibikorwa bye usanga amaze kwigeza ku rwego rushimishije.

Agaragaza ko mu rugendo rwa Showbizz habamo kuvugwa cyane, neza cyangwa nabi bitewe n’intambwe urigutera dore ko ntacyo waha abantu ngo bumve ibintu kimwe, yemeza ko kuvugwa rimwe na rimwe ari ikimenyetso cy’insinzi mu gihe bakuvugaho ibibi bihabanye n’intego wifitemo.

Yagize ati’:”Mbere kuvugwa byarambabazaga kuko nari nkiri Soft ariko ubu maze kuba Jenerali naramenyeye, umuntu avuga ibintu uko abishaka kuko hari abagusebya cyangwa abatishimira aho wigejeje ariko icyo umuntu aba agomba kwitaho ni babandi bamuvuga ibimufitiye inyungu naho abandi rwose ntiwababuza ariko nabo baba bakenewe”.

Yagarutse Kandi kubavuga ko imitungo afite atariwe uyishabikira kuko ayihabwa n’abagabo baryamana nawe.

Ati’:” Yego ndi umukinnyi wa filime, comments ndazibona hari abita umuntu indaya…ariko se wababuza gute? Icyiza siko Abanyarwanda bose babibona hari abamaze kwisobanukirwa, ariko se ubundi niba mfite umugabo w’umuherwe mbizire ra? Nshobora kuba mfite umugabo ariko ari umwe, Ibyo se nabyo ni uburaya?”

ALLIAH Cool avuga ko buri wese yicaranye ibanga rye Kandi kuba ari muri Showbizz bitavuze ko byose abivuga.

Ati’:” Ese ubundi nk’ubu sinshobora kuba ndi Married? Nkaba mfite umugabo twashingiranywe? None se ni ngombwa ko mbivuga? ibintu byose siko tubivuga kuko nyuma yo gushaka amafaranga mu kintu runaka hari n’uruhande rundi bwite tutagaragariza abantu”.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na Isimbi tv, ubwo baganiraga ku bikorwa bye bitandukanye cyane cyane ibya Sinema n’urugamba rutoroshye bisaba kugira ngo uyirimo abashe kurenga umutaru.

N’Ubwo ALLIAH Cool yemera ko abantu bagomba kuvuga Ibyo bashaka, yavuze ko iyo bigeze ku kuryango we yakwemera n’umutwe akawuhasiga kuko biba bibaye ibindi bindi.

Yakinnye muri filime zitandukanye muri Nigeria za Netflix, Alliah The movie ubu akaba agiye gushyira ahagaragara iyitwa Good Book, Bad Cover cyangwa Bad Book, Good Cover izajya ica ku rubuga rwa Youtube.

ALLIAH Cool avuga ko kuvugwa ari ngombwa muri Showbizz
Twitter
WhatsApp
FbMessenger