AmakuruImyidagaduroIyobokamana

Israel Mbonyi yagaragaje impamvu Imana idatangira umugisha ku bantu bose icyarimwe

Umuhanzi Israel Mbonyi ukunzwe cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yatanze ubutumwa buhimuriza abantu basa naho bamaze kwiheba kubera gusenga ntibasubizwe vuba nk’uko baba basenga babyifuza abasaba gukomera kuko Imana igihe irema umuntu iba izi n’uko azabaho.

Ibi yabikomojeho mu gihe hari abantu benshi basenga ijoro n’amanwa basabwa Imana gusubiza kwifuza kwabo, bakajya mu byumba no mu butayu ariko bakabona ibihe birasimburana nyamara nta gisubizo babona.

Hagati aha hari n’abatangirankurambirwa no gucibwa intege na bagenzi babo, babagaragariza ko Imana ishobora kuba itabaho umuntu akaba abaho mu buryo buri formulaire……

Cyakoze uyu muhanzi yabanje gukebura abahakana ko Imana ishobora kuba itabaho, ababwira ko guhakana Imana ari ukwigiza nkana bitewe n’ibintu byinshi bigize akabaho nta ruhare abigizemo.

Aha yatanze urugero rwo kuba nta bubiko bw’umwuka duhumeka dufite ariko tukaba tuwuhumeka igihe cyose turiho utamenya aho ubitse, ibi byose agaragaza ko Imana ariyo iba ibiyiboye, ndetse asaba abantu kwemera Imana mu buryo bwabo bwite ariko bakemera ko iriho kuko iriho nk’uko abishumangira.

Mbonyi ubwo yakomozaga ku mugisha Imana itanga ku bantu bayo yahumurije abumva ko badasubizwa anakebura abagize icyo babona.

Yagize ati’:” Muri ubu buzima nta kintu na kimwe kibaho Kiri permanent (kidahinduka), ibintu byose unyuramo iyo ari ibihe byiza, ntukadamarare cyane, nta gahora gahanze umugani w’Abanyarwanda, Kandi nanone niba ari ibihe bibi ntukihebe wumve ko birangiye aho niho hava n’amakosa umuntu akaba ariyahuye akaba arapfuye Kandi yari asigaje intambwe imwe ngo agere ku musozi, nta kintu na kimwe tunyurano Imana itakizi Imana iba izi byose, rimwe na rimwe Imana yemera ko tunabinyuramo kuko murabizi ko yadusezeranyije kuzatugira abantu bashya, yadusezeranyije ko Ibyo tuzanyuramo byose izajya igendana natwe”.

“Imana mu kugendana natwe ikunyuza mu kantu ikagukehuraho gato, kugira ngo niguha n’umugisha umenye uko uzawumanahinga(Management),ikindi yabona wadamaraye gutya…ikagushyiraho akitso ikagukubaho gato,,,,,,wamara kongera kugira ubwenge ikagusubiza aho waruri niko ubuzima bimeze nta kitarangira, Imana iduteruye igahita idukubita mu mugisha gusa, ntitwakongera no kuyisenga twanayibagirwa”.

Uyu muhanzi agaragaza ko kuba abantu batareshya birushaho kugaragaza ububasha bw’Imana kuko abo bose haba uri hasi n’uri hejuru barakenerana kugira ngo babeho, nta wabaho adafite undi……

Israel Mbonyi ni umuhanzi ukuri muto umaze gusana imitima ya benshi no komora inguma z’imitima abinyujije mu butumwa atangira icyarimwe kuri benshi abinyujije mu ndirimbo ze zitandukanye zishimirwa n’abatari baje mu Rwanda no hanze yarwo.

Israel Mbonyi asanga ibintu bihinduka kubera ko Imana ariko ibishaka (Photo by Isimbi tv)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger