AmakuruImikino

Ikipe y’igihugu Amavubi yateye Abanyarwanda kwifata ku munwa

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe n’ikipe y’igihugu ya Mozambique ibitego 2-0 ahita anabura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire dore ko ruri ku mwanya wa nyuma mu itsinda rurimo rya L.

Wari umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 aho u Rwanda rwari rwakiriye Mozambique kuri Stade Mpuzamahanga y’akarere ka Huye.

Ni umukino Amavubi yagiye gukina nta kosa na rimwe asabwa gukora kuko kuwutsinda ni byo byari gutuma aguma mu mibare yo guhatanira itike y’igikombe cy’Afurika. Undi mukino wo muri iri tsinda rya L waraye ubaye, Benin yanganyije na Senegal igitego 1-1.

Ku munota wa 5 w’umukino ku ikosa rya Manzi Thierry, Mozambique yabonye amahirwe ariko umunyezamu Ntwari Fiacre arahagoboka. Ku munota wa 11, Muhadjiri yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Mutsinzi Ange ashyizeho umutwe, umunyezamu Ivane Francisco arawufata.

Muri iyi minota Amavubi yari yahumutse akina neza cyane ko na nyuma y’iminota 2 bahushije ubundi buryo bwa Hakim Sahabo.

Ku munota wa 27 Stanley Ratifd yagerageje ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Fiacre awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.

Ku mupira yari ahawe na Mugisha Gilbert ku munota wa 30, Bizimana Djihad yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu awukuramo. Amavubi yahushije ubundi buryo bukomeye ku munota wa 37 aho Serumogo Ali yahaye Nshuti Innocent ariko ateye mu izamu ukagarurwa n’umutambiko w’izamu.

Mozambique yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 43 gitsinzwe na Geny Cipriano Catamo. Igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Amavubi yatangiye igice cya kabiri ubona ashaka igitego ariko mu minota 15 ya mbere yacyo nta mahirwe yaremye afatika.

Amavubi yakoze impinduka za mbere ku munota wa 66 aho Bizimana Djihad na Nshuti Innocent basimbuwe na Steve Rubanguka na Mugisha Didier ni nako ku munota wa 76 Savio na Biramahire Abeddy basimbuye Mugisha Gilbert na Ruboneka Bosco. Omborenga yaje gusimbura Serumogo Ali.

Amavubi yasatiriye byibuze ashaka kwishyura iki gitego biranga ahubwo Mozambique itsinda icya kabiri ku munota wa nyuma cyatsinzwe na David Baluque. Umukino warangiye ari 2-0. Bivuze ko mu gihe hasigaye umukino umwe usoza itsinda, Amavubi yamaze gusezererwa aho ububari aya nyuma mu itsinda n’amanota 2, Mozambique ifite 7, Benin 5 n’aho Senegal ikagira 13.

U Rwanda ruzasoza imikino y’itsinda rukina na Senegal muri Nzeri uyu mwaka.

Abakinnyi 11 babanjemo

#Amafoto by Inyarwanda

Twitter
WhatsApp
FbMessenger