AmakuruUbukungu

Umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika arifuza kurongora

Aliko Dangote, umunya Nigeria uyoboye abaherwe bose bo ku mugabane wa Afurika yatangaje y’uko yifuza kurongora umugore mushya, dore ko ngo atakiri umwana ku myaka 61 y’amavuko.

Aganira na David Piling, umunyamakuru wa Financial Times, Dangote yavuze byinshi byerekeye ubuzima anagaruka ku mugambi wo kugura ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal yari afite nyuma ukaza kumupfubana.

Nyuma Dangote yanavuze y’uko akeneye kongera kujya mu rukundo. Uyu mugabo wahanze icyiswe ” Dangote Group” watandukanye n’abagore babiri akaba se w’inkumi eshatu yabwiye uyu munyamakuru y’uko ari mu nzira zo gushaka umugeni mushya, dore ko ngo abona akuze bihagije.

Ati” Sinkiri umwana. Imyaka 60 y’amavuko si ubusa. Gusa nakura nagira nte, ntibivuze ko ngomba kujya hanze nkatoragura umuntu nta mwanya mbifitiye. Magingo aya, akazi ko ni kenshi kuko dufite ibintu byinshi byo gukora.”

Dangote yakomeje avuga y’uko akeneye akaruhuko gato dore ko ku munsi ahamagarwa n’abasaga ijana, mu rwego rwo kugira ngo abone umwanya wo gushaka umugeni uzanyura ibyifuzo bye.

Dangote nk’umuntu usanzwe ugira akazi kenshi, yabajijwe niba ajya akunda gusubiza abantu bamwandikira.

Ati” Ngerageza kubasubizanya ikinyabupfura, gusa iyo mbonye ubutumwa ari burebure ndakureka nkakugarukaho nyuma kubera akazi kenshi.”

Alhadji Aliko Dangote, umuherwe wa mbere ku mugabane wa Afurika.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger