Amakuru ashushyePolitiki

Hasezerewe nta mpaka ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato 1862 bo muri Polisi y’u Rwanda

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje iteka rya Minisitiri risezerera nta mpaka ba Su-Ofisiye n’Abapolisi bato 1862 bo muri Polisi y’u Rwanda.

Iteka rya Perezida Nimero 30/01 ryo kuwa 09/07/2012 rishyiraho Sitati yihariye igenga Abapolisi mu ngiyo ya 69, isobanura ko gusezererwa nta mpaka ari icyemezo umuyobozi ubifitiye ububasha afata cyo kuvana burundu umupolisi mu kazi ka Polisi.

Ivuga ko gusezererwa nta mpaka bikorwa n’umuyobozi ufite ububasha bwo gutanga akazi iyo umupolisi atagifite ubwenegihugu bw’u Rwanda, yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo, amategeko ahana amubuza gukomeza umurimo.

Gusezererwa nta mpaka kandi bikorwa iyo umupolisi yasabye guhagarika akazi akarenza iminsi 15 ataragaruka kandi igihe yahawe cyararangiye, yasabye guhagarika akagenda atarabona icyemezo kimwemerera guhagarika.

Umupolisi kandi asezererwa nta mpaka igihe asize umurimo we cyangwa agasiba nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye cyangwa atazamuwe mu ntera incuro ebyiri zikurikirana.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje Iteka rya Minisitiri ryirukana burundu ba Su-Ofisiye n’Abawada 34 bo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa.

Iteka rya Perezida rigena Sitati yihariye y’Abacungagereza, iteganya ko umucungagereza wese yirukanwa burundu n’umuyobozi ufite ububasha bwo kumuha akazi iyo bigaragaye ko yabeshye igihe cyo kwinjizwa mu murimo; yasohoye muri gereza umuntu ufunzwe kugira ngo akore igikorwa kinyuranyije n’amategeko abigenga.

Yirukanwa burundu kandi iyo yinjije muri gereza cyangwa mu mbago zayo ibintu bitemerewe kwinjizwa; yataye umurimo we nta mpamvu igaragara mu gihe cy’iminsi 15 ikurikiranye; yataye akazi k’uburinzi; yafashije umuntu ufunzwe gutoroka; yacitswe n’umuntu ufunzwe biturutse ku burangare cyangwa ubushishozi bucye.

Umucungagereza yirukanwa burundu kandi iyo afatiwe mu cyuho cya ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano; yahannye mu buryo bunyuranyije n’amategeko umuntu ufunzwe; yasabye guhagarika akazi ku mpamvu ze bwite akanga gusubira ku murimo nta mpamvu igaragara igihe ahamagawe, mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu.

Yirukanwa kandi iyo yakoze irindi kosa riremereye ryemejwe n’inama nkuru y’Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa. Kwirukanwa burundu bigira agaciro guhera umunsi umucungagereza yamenyesherejweho icyemezo kimwirukana.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger