AmakuruImikino

Mohamed Salah n’umutoza Jurgen Klopp basomeye mpangara nguhangare kuri Anfield

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp na Rutahizamu Mohamed Salah bateranye amagambo kubhuryo bikomeye, mu mukino iyi kipe yakiriye West Ham muri Premier League bikarangira baguye miswi y’ ibitego 2-2.

Uyu munyamisiri byabaye ngombwa ko afatwa na bagenzi be bakinana ubwo yari ahagaze ku murongo ngo yinjire mu kibuga ku munota wa 81 akabanza gutukana na Klopp.

Uyu munyabigwi wa The Reds yabanje ku ntebe y’abasimbura muri uyu mukino, ibintu byatunguye benshi.

Umutoza Klopp yahisemo kwinjiza mu kibuga uyu mukinnyi wakiniye Chelsea na Roma nyuma y’aho ku munota wa 78 Michail Antonio yari yishyuye igitego cya kabiri bari batsinzwe na Liverpool.

Ubwo uyu mudage yasangaga Salah ngo amuhe amabwiriza mbere yo kwinjira mu kibuga,uyu munya Misiri utari wishimiye kubanza hanze yamutuye umujinya amubwira amagambo menshi anakora ibimenyetso byerekana ko atishimye.

Uyu mutoza yabaye nk’uhunga ariko uyu mukinnyi ashaka kumukurikira aribwo abakinnyi bari bahagararanye nabo bari bagiye gusimbura

Salah yasaga nkaho yirengagije ibyo Klopp yavuze, atera amaboko igihe gaffer ye yatangiraga.

Mo Salah asabwe kuganiriza abanyamakuru nyuma y’umukino,yavuze ati:” Mvuze uyu munsi…hakwaka umuriro. ”

Klopp we yabwiye abanyamakuru ati: “Twaganiriye kuri biriya mu rwambariro n’abasore,byarangiye.

Abajijwe niba Salah nawe yemeye ko ikibzo cyakemutse,yagize ati ’yego,niko mbyumva.”

Liverpool isa naho yavuye ku gikombe burundu kuko Arsenal ya mbere itsinze yayirusha amanota 5 hasigaye imikino itatu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger