AmakuruIyobokamana

Umuhanzikazi Mariyam yageze i Kigali

Mu gitondo cyo kuri uyu wa  Gatatu tariki 28 Ugushyingo, umuhanzikazi Mariyam yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo yatumiwemo na Tonzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

‘Spread Love Christmas Concert’, ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo  gusangira Noheli n’abana bafite ubumuga. Tonzi na Mariam bazafatanya na Ijwi choir, Brian Blessed n’abandi.

Mariam Nteziyaremye wazanye n’umubyeyi we, bageze ku kibuga cy’indege i Kanombe bakirwa na Tonzi ndetse n’aba bana bazasangira na we mu kwizihiza Noheli iba buri mwaka tariki ya 25.

Mariam yafatanyije na Tonzi gushinga umuryango ‘Birashoboka Dufatanyije’.

Bakigera i Kigali, Mariam yasazwe n’ibyishimo yatewe n’uburyo yakiriwe dore ko yasanganiwe n’abana bafite ubumuga bakamuririmbira bamuha ikaze mu Rwanda.

Iki gitaramo kizaba tariki 20 Ukuboza 2018.

Mariam na mama we bakigera ku kibuga cy’indege i kanombe

Umubyeyi wa Mariam

Basanganiwe n’abana 
Mariam

Twitter
WhatsApp
FbMessenger