AmakuruAmakuru ashushye

Club Africain iratsinda APR FC mu gihe yo yahigiye kurenga aho Rayon Sports yageze

Mu kiganiro n’abanyamakuru Chiheb Ellili utoza Club Africain yo muri Tunisia yemeje ko bazanye mu Rwanda intego yo gutsinda APR FC igatahana amanota atatu byanze bikunze mu gihe na APR FC yahize kwitwara neza ndetse ikanarenga aho Rayon Sports iheruka kugera.

Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Club Africain yo muri Tunisia yakoze imyitozo ya nyuma kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, itangaza ko yizeye gusezera APR FC.

Iyi kipe yageze mu Rwanda mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere.

Umutoza yatangaje ko nk’ikipe ifite ubunararibonye muri Afurika, biteguye kwitwara neza muri uyu mukino ndetse bakaba banegukana iki gikombe cya CAF Champions League.

Chiheb Ellili utoza Club Africain Ati “Twe turi ikipe ikomeye. Ntabwo twahaguruka iwacu dufite intego yo gushaka undi musaruro utari intsinzi. Tuzi ko bishobora kutazatworohera ariko nabwiye abakinnyi banjye ko umukino ubanza bawufata nkaho ari wo wa nyuma, nta mukino wo kwishyura uhari.”

Nta wuburana ari umwe, ku rundi ruhande ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC  , Bizimana Didier umutoza w’ungirije wa APR FC yijeje abakunzi ba APR FC ko ikipe yabo imeze neza kandi ko yiteguye gukora ibishoboka byose bakabona intsinzi uyu munsi.

Ati ” ikipe imeze neza, abakinnyi bose bameze neza, usibye abakinnyi babiri batari bugaragare muri uyu mukino, Sugira Erneste wagize ikibazo mu ivi, ndetse na Byiringiro Lague ngo urwaje umubyeyiwe akaba yumva atiteguye neze uyu mukino.”

Kapiteni wa APR FC Mugiraneza Jean Baptiste mu kiganiro n’abanyamakuru, nawe yijeje abakunzi ba APR FC ko we n’abagenzi be biteguye neza uyu mukino kandi ko intego yabo intego yabo ari ukugera kure.

Ati “tumeze neza jye n’abagenzi banjye turiteguye, abayobozi batubaye hafi baratuganirije, abatoza batweretse mu mashusho imikinire ya Club Africain byose birashoboka tugomba gukora ibishoboka byose tukabona intsinzi. Intego yacu muri iyi mikino ni ukugera kure hashoboka.”

APR FC irakina na Club Africain kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Kwinjira kuri uyu mukino itike ihenze cyane ni ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda (20,000 FRW) muri VVIP, mu myanya y’icyubahiro (VIP) ni ibihumbi 10 (10 000 Frw), ahandi hasakaye ni ibihumbi 5 (5000 Frw) mu gihe ahandi hose hadatwikiriye ari ibihumbi bibiri (2 000 Frw).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger