Amakuru ashushyeImyidagaduro

Umuhanzi Yverry mu rukundo ariguhisha ariko bikanga rukamutamaza n’umukinnyi wa cinema

Umuhanzi Rugamba Yvery udahwema kwigarurira imitima myinshi y’abakobwa bitewe n’ijwi rye ndetse n’indirimbo zuzuyemo imitoma myinshi agenda ashyira hanze kuri ubu nyuma y’igihe kinini atangaza ko nta mukobwa bari mu rukundo byanze noneho ruramutamaza nyuma y’uko ashyize hanze ifoto ye arikumwe na Jeanette Usanase uzwi nka Diane muri Filime y’uruhererekane ica kuri Television Rwanda yitwa CITY MAID.

Diane na Yverry bamaze igihe bari mu rukundo nubwo  barugize ibanga ariko kubera amarangamutima bikanga bikaba ibyubusa ubwo ku itariki 5 werurwe 2018 Rugamba Yverry yizihizaga Isabukuru Diane yaje gushyira ifoto ya Yvery kuri status ye ya Whatsapp nk’abandi bose ariko we hazaho umwihariko nk’  umukunzi we.

Yverry yahinduye ifoto imugaragaza ku rukuta rwe rwa Instagram ayisimbuza ifoto igaragara ari kumwe na Diane uzwi muri filime ya City Maid ari ku musoma ku itama
Bidatinze cyane yaje kongera ayivanaho

Bidatinze Yverry nawe mu kugaragaza urukundo bafitanye hagati yabo nawe yaje gushyira ifoto arikumwe n’uyumukobwa yamusomye   kuri Instagram ye nk’ifoto imuranga kuri urwo rukuta ariko nyuma y’igihe gito ahita yongera ayikuraho.

Yvery wakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo Mbona dukundana, Uragiye, Nkuko njya mbirota n’izindi nubwo aterura ngo avuge ukuri ariko amakuru dukesha inshuti ze za hafi aremeza ko hari umubano wihariye waba bombi nubwo baterura ngo babivuge.

uyu niwe Diane uzwi muri City Maid kuri iryo zina nka mushiki wa Nicky ariko mu buzima busanzwe yitwa Usanase Jeanette kuri biravugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzi Yverry ndetse binamaze igihe kinini.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger