AmakuruImyidagaduro

Umuhanzi Davido ahanganye umunwa k’uwundi n’abakomeje kumwifurriza gupfa

Umuhanzi Davido yasubije umuntu wakwirakwije amashusho ku mbuga nkoranyambaga amwifuriza urupfu.

David Adeleke amazina nyakuri y’umuhanzi Davido ukomoko mu gihugu cya Nigeria, yasubije umuntu wakwirakwije amashusho ye ku rubuga rwa Twitter yerekana uko byaba bimeze ku munsi w’ishyingurwa rye.

Umwe mu bakoresha urubuga rwa Twitter ufite amazina ya Winco_3, yakwirakwije Videwo ifite amasegonda atandatu kuri urwo rubuga yerekana uko ku cyiriyo cya Davido byaba byifashe.

Muri iyo Videwo avugamo ko ku cyiriyo cy’uyu muhanzi nta bantu benshi baza kumushyingura ahubwo ngo nta videwo yaba arimo kabone nubwo kwinjira byaba ari ubuntu.

Ubwo Davido yasubizaga uyu Winco_3 wakwirakwije aya mashusho, yamubajije icyo yaba yaramukoreye kugera ubwo amwifuriza urupfu.

Davido ati “Urifuza ko pfa? kubera iki? Ni iki nkange ubwange nagukoreye kuburyo wanyifuriza urupfu? Uko biri kose ntaho nteze kujya ahubwo nzabaho ubuzima bwuzuye.”

Davido akaba yasoje ubutumwa bwe yasubizaga uyu muntu, abasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubanza kwitonda mbere yo kugira ibyo wandika ku muntu kuko ngo ntabwo uba uzi uko abyakira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger