AmakuruPolitiki

Musanze:Umugabo yiyahuye nyuma yo gutemagura umugore we ntagere ku ntego ye

Umugabo wo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Nkotsi, yiyahuye arapfa nyuma yo gutema umugore we akamukomeretsa bikabije.

Byamenyekanye mu ma saa 9h30 z’igitondo cyo kuri uyu wa 18 Kemana, mu mudugudu wa Buhanga, Akagari ka Gashinga ho mu murenge wa Nkotsi.

Uwo mugabo witwa Ntezimana Jean Bosco yatemye umugore we Nakafero Marie Rose bari basanzwe banana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yahise yiyahura akoresheje umuti wica udoko, nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkotsi, Kabera Canisius.

Ati “Nibyo koko yatemye umugore we, na we anywa umuti wica udukoko mu myaka witwa tiyoda. Uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane.”

Nakafero Marie Rose w’imyaka 44 wakomeretse bikabije nyuma yo gutemwa n’umugabo we, kuri ubu ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya Ruhengeri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger