Umubyeyi yemeye kwica umuhungu we w’imyaka 17,yisobanura bitangaje
Umugabo w’imyaka 59 wo mu mujyi wa Nice mu Bufaransa yemeye icyaha cyo kwica umuhungu we w’imyaka 17 amunigishije mu rugo rwabo, avuga ko yabitewe n’“umwanya w’ubusazi” wari ufitanye isano n’amakimbirane yari ashingiye ku gutandukana n’umugore we.
Uyu mugabo yabivugiye imbere y’abashinzwe iperereza ubwo yari afunzwe na polisi ku wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2026, nyuma y’iminsi ibiri umurambo w’umuhungu we ubonetse mu rugo rw’umuryango, ibintu byateye ubwoba abaturage bo muri uyu mujyi uherereye ku nkombe z’inyanja ya Mediterane.
Uru rupfu rwatumye inzego z’umutekano zitangira iperereza rikomeye, ndetse hakaba haritabajwe n’itsinda ryihariye rya Polisi y’u Bufaransa rishinzwe ibikorwa by’umutekano bidasanzwe, RAID, kugira ngo rikemure ikibazo cyari cyateye impungenge.
Amakuru yatangajwe n’itangazamakuru ry’u Bufaransa avuga ko uyu mubyeyi yemeye ko yishe umwana we, nubwo yagerageje gusobanura ko icyo gikorwa cyabaye mu gihe yari afite uburakari bukabije bwaturutse ku bibazo byari hagati ye n’umugore we mu gihe cyo gutandukana kwabo.
Iki kibazo cyakurikiye ibirego by’ihohoterwa ryo mu rugo byari byatanzwe na nyina w’umwana hashize iminsi mike gusa mbere y’aya mahano.
Nyuma y’iki gikorwa, uyu mugabo ngo yanagerageje kwiyahura, ariko aza gutabarwa n’inzego z’umutekano.
Urupfu rw’uyu musore w’imyaka 17 rwababaje cyane abaturage ba Nice, cyane cyane kubera ko uwakekwagaho icyaha ari umubyeyi we bwite ndetse n’uburyo iki gikorwa cyabereye mu rugo rw’umuryango.
Abashinzwe ubutabera mu Bufaransa bakomeje iperereza kugira ngo bamenye neza uko ibyabaye byagenze, impamvu nyayo yatumye uyu mugabo afata icyemezo cyo kwica umwana we, ndetse n’ibindi byaba byarabaye mbere y’iyi mpanuka y’umuryango.
