Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ukuri ku bakobwa bari muri Miss Rwanda bashyizwe mu banyarwandakazi bagurishwa muri Mityana

Kuva iki cyumweru cyatangira, ibitangazamakuru hafi ya byose byo muri Uganda byasizoreye kwandika ko Abanyarwandakazi bigaragara ko ari bamwe mu bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2017  basigaye ari ibicuruzwa muri Uganda mu gace ka Mityana.

Izi nkuru zaherekezwaga n’amafoto y’abakobwa batandukanye nka Ashimwe Fiona Doreen, Shimwa Guelda, Umuhoza Simbi Fanique na Umutesi Aisha, bose bambaye imikenyero, iyi foto bakoresheje ihabanye cyane n’inkuru bavugaga kuko bigaragara ko aba bakobwa bari bari mu kazi ka Protocol.

Iyi foto bakoresheje yafashwe tariki ya mbere (1) Ukwakira 2017 ubwo Miss Belinda yasabwaga , ibi birori bikaba byarabereye muri Sunset Garden i Kagugu ho mu mujyi wa Kigali, byitabirwa n’imiryango hamwe n’aba bakobwa bahatanye muri Miss Rwanda 2017.

Ibitangazamakuru bitandukanye nka Capital FM iri muri Radio zikunzwe cyane muri Uganda, Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri iki gihugu, bagiye bakoresha nkana amafoto y’abakobwa basanzwe bazwi mu Rwanda, ibintu bisa no kubasiga icyasha. Bandikaga bavuga ko abakobwa babanyarwandakazi bakataje mu kwicuruza muri iki gihugu.

Mu nkuru zabo bavugaga ko bajya mu tubyiniro bakabyinishwa cyangwa bagasambana bakishyurwa yewe ngo banagurishwa ku bagabo babagande ku buryo ngo hari n’abahitamo kubajyana mu ngo bakabagira abagore babo. Ibi kandi byasakaye ku mbuga nkoranyambaga ziandukanye nka Twitter na Facebook.

Ibi bikimara gusakara hose ku mbuga nkoranyambaga, Abantu batandukanye biganjemo Abanyarwanda baba hirya no hino ku Isi bahise batangira kubotsa igitutu bababwira ko barengereye bagaharabika no gusiga icyasha aba banyarwandakazi bakoresha amafoto yabo kandi bababeshyera.

Nta kivugirwa ubusa, mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ugushyingo, batangiye guhindura iyi foto bakayisimbuza ifoto igaragaza imipaka itandukanyije ibihugu byombi ndetse no kuri Twitter barabisiba.

Ibiro Ntaramakuru bya URN[Uganda Radio Network] byatangaje ko ubu bucuruzi bubera mu gace ka Mityana mu ibanga rikomeye cyane. Bavuga ko umugabo wo muri Mityana ukeneye Umunyarwandakazi aca ku bacuruzi b’indaya akabaha amashilingi 80,000 ya komisiyo mbere y’uko akazi gatangira.

Iyo umukobwa agejejwe muri Mityana, ngo habaho kongera guciririkanya hagati y’impande zombi bakemeranya igihembo hashingiwe ku bwiza bw’uwo azanye n’imvune byamutwaye.

Eddie Ndawula, usanzwe atwara moto muri Mityana yavuze ko ubu bucuruzi bwatangiye mu 2016. Uyu yemeza ko mbere abakobwa bavuye mu Rwanda bajyanwagayo kugira ngo bakore uburaya mu tubyiniro.

Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Captain Yahaya Kakooza yavuze ko ngo bakimara kumenya iby’iki kibazo bahise batangira iperereza ryimbitse kugira ngo barebe niba kurongora abagore bavuye hanze ya Uganda hari ibibi bikorerwamo.

Ambasade y’u Rwanda muri Uganda yatangiye gukurikirana iki kibazo cy’abakobwa b’abanyarwanda bivugwa ko bagurishwa bakajya kuba abagore b’abagabo mu gace ka Mityana.

Si ubwa mbere bivuzwe ko abakobwa babanyarwanda bajya gukora uburaya mu mijyi itandukanye yo muri Uganda cyane cyane Mbarara na Kampala.

Mu mpera z’umwaka ushize, Radiyo Ijwi rya Amerika yatangaje inkuru y’uburyo muri Uganda cyane cyane i Kampala hagaragara umubare munini w’abanyarwandakazi bakora uburaya.

Biganjemo abarangije amashuri yisumbuye n’amakuru, ndetse n’abiga muri za Kaminuza bajyayo mu mpera z’icyumweru.

Abo bakobwa bavugaga ko babiterwa n’ubukene ndetse no kutabasha kubona akazi.

Iyi foto niyo bakoresheje

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger