AmakuruAmakuru ashushyeImikino

U Rwanda rushobora kwakira shampiyona y’isi mu mukino w’amagare

U Rwanda na Maroc bari guhatanira kwakira shampiyona y’isi yo muri 2025 mu mukino wo gusiganwa ku magare, gusa u Rwanda ni rwo ruhabwa amahirwe menshi yo kwakira iyi shampiyona nk’uko ikinyamakuru La Gazetta dello Sport cyabyanditse.

Iki kinyamakuru cyo mu Butariyani gikomeza kivuga ko u Rwanda rufite amahirwe, bijyanye n’uko Tour du Rwanda igenda itera imbere buri munsi.

Cyagize kiti” u Rwanda na Maroc basabye kwakira shampiyona y’isi yo muri 2025, gusa icyemezo kizafatwa na UCI muri shampiyona ya 2019 izabera I Yorkshire muri Nzeri. Bizaba mbere y’imyaka itandatu, kugira ngo haboneke igihe gihagije cyo kugira ngo uzayakira(Shampiyona) yitegure bihagije.”

“U Rwanda rumaze imyaka rutegura isiganwa ryo ku rwego rw’igihugu(Tour du Rwanda) riri ku rwego rwa 2.1 ari na ryo rya mbere muri Afurika ni rwo ruhabwa amahirwe.”

Amakuru avuga ko muri Nyakanga David Lappartient uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi, yandikiye ibihugu 50 bibarizwa mu ishyirahamwe ry’uyu mukino muri Afurika asaba ko byatanga ubusabe bwo kwakira iyi shampiyona y’isi.

Mu gihe ibintu byaba bigiye mu buryo, ni ubwa mbere igihugu cyo muri Afurika cyaba cyakiriye isiganwa ryo kuri uru rwego.

Ku bwa David Lappartient, asanga iyi shampiyona iramutse ibereye muri Afurika byagirira akamaro kanini cyane iri siganwa, ngo kuko byatuma umukino w’amagare urushaho kumenyakana. Asanga kandi waba ari wo mwanya mwiza wo kugira ngo abanyonzi b’ibihangage, amagana y’abanyamakuru n’ibihumbi by’abafana bahurire muri Afurika mu rwego rwo kuryoherwa n’iyi shampiyona y’iminsi 8.

Iki cyemezo cya Perezida wa UCI cyanashyigikiwe na Aimable Bayingana uyobora FERWACY, wavuze ko kwakira iyi shampiyona yo ku rwego rw’isi biri mu ntego zikomeye afite.

Ati”Shampiyona y’isi ihuriza hamwe abasaga ibihumbi 20, bashobora kwikuba kabiri cyangwa gatatu. Ntabwo twiteguye kwakira iri siganwa uyu mwaka cyangwa iry’utaha gusa nta gushidikanya ko tuzaryakira vuba. Turateganya kwakira shampiyona y’isi yo muri 2025.

U Rwanda na Maroc ni bimwe mu bihugu bikomeye mu mukino w’amagare muri Afurika. Uretse kuba ibi bihugu byombi bifite amasiganwa abizenguruka ari ku rwego rwa 2.2(Tour du Rwanda yo yamaze kugera ku rwego rwa 2.1), ibi bihugu byombi binafite abakinnyi b’ibihangage muri uyu mukino. U Rwanda rufite Areruya Joseph ukinira KTM Delko yo mu Bufaransa, mu gihe Maroc yo ifite Anass Ait El Abdia  ukina muri Team Emirates yo muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger