AmakuruImikino

Umunyarwanda Moise Mugisha yegukanye umwanya wa gatatu muri shampiyona nyafurika

Umunyarwanda Mugisha Moise yegukanye umwanya wa gatatu n’umudari w’umuringa muri shampiyona nyafurika mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare rikomeje kubera mu gihugu cya Erithrea.

Ni nyuma y’uko uyu musore ku munsi w’ejo yari yitwaye neza we na bagenzi be bagafasha ikipe y’u Rwanda kwegukana umwanya wa kabiri.

Mu gihe ku munsi w’ejo amakipe y’ibihugu 12 ari muri iyi shampiyona yasiganwe n’gihe (Time Time Trial), uyu munsi na bwo abakinnyi basiganwe n’igihe ariko buri wese yirwanaho(Individual Time Trial).

Isiganwa ry’uyu munsi ryarangiye Mugisha Moise yegukanye umwanya wa gatatu, mu gihe mugenzi we Samuel Mugisha yarangije ku mwanya wa kane.

Moise na bagenzi be ntibazasiganwa ku munsi w’ejo ku wa 23 Ugushyingo, kuko ari umunsi uzasiganwaho abari n’abategarugori.

Aba basore b’u Rwanda bazagaruka mu muhanda ku wa gatandatu w’iki cyumweru, umunsi hazasiganwaho abagabo n’abatarengeje imyaka 23.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger